Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 2:22 - Bibiliya Yera

22 “Yemwe bagabo ba Isirayeli mwe, nimwumve aya magambo: Yesu w'i Nazareti, wa muntu Imana yabahamirishije imirimo ikomeye n'ibitangaza n'ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu nk'uko mubizi ubwanyu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

22 “Yemwe Bisiraheli, nimwumve ibyo mbabwira! Yezu w'i Nazareti ni umuntu Imana yemeje ko ari yo yamutumye, imukoresheje ibitangaza n'ibindi bikorwa by'ububasha, kimwe n'ibimenyetso yatangiye hagati muri mwe, ibyo namwe murabizi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

22 “Yemwe Bisiraheli, nimwumve ibyo mbabwira! Yezu w'i Nazareti ni umuntu Imana yemeje ko ari yo yamutumye, imukoresheje ibitangaza n'ibindi bikorwa by'ububasha, kimwe n'ibimenyetso yatangiye hagati muri mwe, ibyo namwe murabizi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

22 Yemwe Bayisraheli, nimutege amatwi amagambo yanjye: Yezu w’i Nazareti, uwo muntu Imana yemeje muri mwe, imukoresha ibitangaza, ibikorwa n’ibimenyetso bikomeye rwagati muri mwe, nk’uko mubizi ubwanyu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 2:22
42 Iomraidhean Croise  

Witinya, Yakobo wa munyorogoto we namwe bagabo b'Abisirayeli, ni jye uzagutabara.” Ni ko Uwiteka avuga kandi ni we Uwera wa Isirayeli umucunguzi wawe.


Ariko Umwuka w'Imana niba ari we umpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw'Imana buba bubaguye gitumo.


atura mu mudugudu witwa i Nazareti ngo ibyavuzwe n'abahanuzi bisohore ngo “Azitwa Umunazareti.”


Abantu babibonye baratangara, bahimbaza Imana yahaye abantu ubutware bungana butyo.


Ariko urutoki rw'Imana niba ari rwo rumpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw'Imana bubaguye gitumo.


Barayibwira bati “Ni Yesu w'i Nazareti uhita.”


Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b'i Yerusalemu, utazi ibyahabaye muri iyi minsi?”


Filipo abona Natanayeli aramubwira ati “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n'abahanuzi bakamwandika twamubonye. Ni Yesu mwene Yosefu w'i Nazareti.”


Niba ntakora imirimo ya Data ntimunyizere.


Abatambyi bakuru n'Abafarisayo bateranya urukiko, barabazanya bati “Tugire dute ko uwo muntu akora ibimenyetso byinshi?


Nuko ba bantu bari kumwe na we, ubwo yahamagaraga Lazaro ngo ave mu gituro akamuzura, bamubera abahamya.


Iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n'undi muntu, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga jyewe na Data.


Pilato yandika urwandiko arushyira ku musaraba, rwanditswe ngo “YESU W'I NAZARETI, UMWAMI W'ABAYUDA.”


Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.”


Yesu aramubwira ati “Ntimwakwizera keretse mubonye ibimenyetso n'ibitangaza.”


Ariko mfite ibimpamya biruta ibya Yohana, kuko imirimo Data yampaye ngo nyisohoze, iyo mirimo nkora ari yo impamya ubwayo yuko Data ari we wantumye.


Abantu babonye ikimenyetso yakoze baravuga bati “Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi wari ukwiriye kuza mu isi.”


Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w'umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.”


Nuko abantu benshi mu bahateraniye baramwizera bati “Harya Kristo naza, mugira ngo azakora ibimenyetso byinshi biruta ibyo uyu yakoze?”


Uwo muntu iyaba atavuye ku Mana, nta cyo yabashije gukora.”


Pawulo arahaguruka arabamama, arababwira ati “Bagabo b'Abisirayeli, namwe abubaha Imana nimwumve.


Bagezeyo bateranya Itorero, babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose, n'uko yugururiye abanyamahanga irembo ryo kwizera.


Nzashyira amahano mu ijuru hejuru, Nshyire n'ibimenyetso mu isi hasi, Amaraso n'umuriro no gucumba k'umwotsi.


Abantu bose bagira ubwoba, nuko intumwa zikora ibitangaza n'ibimenyetso byinshi.


barasakuza bati “Bagabo ba Isirayeli, nimudutabare! Uyu ni wa muntu wigisha hose abantu bose gusuzugura ubu bwoko n'amategeko n'aha hantu, kandi yazanye n'Abagiriki mu rusengero, ahumanya aha hantu hera.”


Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’ Aransubiza ati ‘Ndi Yesu w'i Nazareti uwo urenganya.’


Twabonye uyu muntu ari icyago, agomesha abantu bo mu Bayuda bose bari mu bihugu byose, kandi ni we mutware w'igice cyitwa icy'Abanazareti.


Ndetse n'umwami azi ibyo neza kandi ndabimubwira nshize amanga, kuko nzi ko ari nta cyo muri byo ayobewe, kuko bitakozwe rwihishwa.


“Ubwanjye nibwiraga yuko nkwiriye gukora byinshi birwanya izina rya Yesu w'i Nazareti.


Petero abibonye abaza abo bantu ati “Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk'aho ari imbaraga zacu cyangwa kūbaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha?


Petero aramubwira ati “Ifeza n'izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, haguruka ugende.”


Ariko mumenye mwese n'abantu bose bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, uwo mwabambye Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima.


Maze arababwira ati “Yemwe bagabo b'Abisirayeli, nimwitonde mumenye uko mugirira aba bantu.


kuko twumvise avuga ati ‘Yesu w'i Nazareti azasenya aha hantu, kandi azahindura imigenzo twahawe na Mose.’ ”


Ni ukuri nakoze ibimenyetso byerekana ko ndi intumwa, mbikorera hagati yanyu nihangana cyane, ari byo bimenyetso n'ibitangaza n'imirimo ikomeye.


Imana ifatanije na bo guhamya ihamirisha ibimenyetso n'ibitangaza n'imirimo ikomeye y'uburyo bwinshi, n'impano z'Umwuka Wera zagabwe nk'uko yabishatse?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan