Iramubwira iti “Sohoka uhagarare ku musozi imbere y'Uwiteka.” Uwo mwanya Uwiteka amucaho, maze umuyaga mwinshi wa serwakira uraza usatura imisozi, umenagurira ibitare imbere y'Uwiteka, ariko Uwiteka yari atari mu muyaga. Umuyaga ushize habaho igishyitsi cy'isi, ariko Uwiteka yari atari muri icyo gishyitsi.