Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 2:14 - Bibiliya Yera

14 Ariko Petero ahagararana n'abo cumi n'umwe, ababwiza ijwi rirenga ati “Yemwe bagabo b'i Yudaya n'abatuye i Yerusalemu mwese mwe, ibi mubimenye kandi mwumvirize amagambo yanjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 Petero arahaguruka ari kumwe na ba bandi cumi n'umwe, atera hejuru abwira abari aho ati: “Yemwe Bayahudi! Yemwe baturage b'i Yeruzalemu mwese! Ibi mubimenye kandi mutege amatwi ibyo ngiye kubabwira!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 Petero arahaguruka ari kumwe na ba bandi cumi n'umwe, atera hejuru abwira abari aho ati: “Yemwe Bayahudi! Yemwe baturage b'i Yeruzalemu mwese! Ibi mubimenye kandi mutege amatwi ibyo ngiye kubabwira!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Nuko Petero ahagararanye na ba Cumi n’umwe, arangurura ijwi agira ati «Bantu bo muri Yudeya, namwe mwese abatuye i Yeruzalemu, nimumenye neza ibi ngibi kandi mutege amatwi amagambo yanjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 2:14
18 Iomraidhean Croise  

“Nuko rero bana banjye nimunyumvire, Kuko hahirwa abakomeza inzira zanjye.


Yewe wumvisha i Siyoni inkuru z'ibyiza zamuka umusozi muremure, yewe wumvisha i Yerusalemu inkuru z'ibyiza rangurura ijwi ryawe cyane, rirangurure witinya ubwire imidugudu y'i Buyuda uti “Dore Imana yanyu.”


“Mwa bakurikirana gukiranuka mwe, mugashaka Uwiteka nimunyumve, murebe igitare mwasatuweho n'urwobo rw'inganzo mwacukuwemo.


“Bwoko bwanjye nimunyumve, shyanga ryanjye muntegere amatwi kuko ari jye itegeko rizaturukaho, kandi nzashyiraho amategeko yanjye abe umucyo uvira amahanga.


“Nimunyumve yemwe abazi gukiranuka, ishyanga rifite amategeko yanjye mu mitima yabo, ntimugatinye gutukwa n'abantu kandi ntimugahagarikwe imitima n'ibitutsi byabo,


Ijwi ry'abarinzi bawe baranguruye baririmbira hamwe, kuko ubwo Uwiteka azagaruka i Siyoni bazamwirebera ubwabo.


Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho.


“Shyira ejuru uvuge cyane we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk'ikondera ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo.


“Shyira impanda mu kanwa! Azaza nk'igisiga agwire urusengero rw'Uwiteka, kuko bishe isezerano ryanjye, bakica n'amategeko yanjye.


Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy'i Yudaya ku ngoma y'Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati


Barabafindira, ubufindo bufata Matiyasi. Nuko abaranwa n'intumwa cumi n'imwe.


Pawulo arahaguruka arabamama, arababwira ati “Bagabo b'Abisirayeli, namwe abubaha Imana nimwumve.


“Yemwe bagabo ba Isirayeli mwe, nimwumve aya magambo: Yesu w'i Nazareti, wa muntu Imana yabahamirishije imirimo ikomeye n'ibitangaza n'ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu nk'uko mubizi ubwanyu,


barasakuza bati “Bagabo ba Isirayeli, nimudutabare! Uyu ni wa muntu wigisha hose abantu bose gusuzugura ubu bwoko n'amategeko n'aha hantu, kandi yazanye n'Abagiriki mu rusengero, ahumanya aha hantu hera.”


Maze arababwira ati “Yemwe bagabo b'Abisirayeli, nimwitonde mumenye uko mugirira aba bantu.


Aramusubiza ati “Yemwe bene Data kandi ba data, nimwumve. Imana y'icyubahiro yabonekeye sogokuruza Aburahamu ari i Mesopotamiya ataratura i Harani,


Mose n'abatambyi b'Abalewi babwira Abisirayeli bose bati “Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ceceka wumve: uyu munsi uhindutse ubwoko bw'Uwiteka Imana yawe.


Nimwumve bene Data bakundwa, mbese Imana ntiyatoranyirije abakene b'iby'isi ngo babe ari bo baba abatunzi mu byo kwizera, baragwe ubwami yasezeranije abayikunda?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan