Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 19:8 - Bibiliya Yera

8 Yinjira mu isinagogi, amara amezi atatu avuga ashize amanga, ajya impaka na bo abemeza iby'ubwami bw'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Pawulo ahamara amezi atatu, akajya yinjira mu rusengero akavuga ashize amanga, ajya impaka n'abantu abemeza ibyerekeye ubwami bw'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Pawulo ahamara amezi atatu, akajya yinjira mu rusengero akavuga ashize amanga, ajya impaka n'abantu abemeza ibyerekeye ubwami bw'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Mu mezi atatu yose, Pawulo yajyaga mu isengero akavuga ashize amanga, akagerageza kwemeza abamwumvaga ibyerekeye Ingoma y’Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 19:8
17 Iomraidhean Croise  

Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby'ubwami bw'Imana.


Ariko bo bava i Peruga, bararomboreza bagera muri Antiyokiya y'i Pisidiya. Ku munsi w'isabato binjira mu isinagogi baricara.


Pawulo na Barinaba bavuga bashize amanga bati “Byari bikwiriye ko muba ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry'Imana, ariko none ubwo muryanze, kandi ntimwirebe ko mukwiriye ubugingo buhoraho, ngaho duhindukiriye abanyamahanga,


Pawulo na Barinaba bari muri Ikoniyo binjirana mu isinagogi y'Abayuda, bavuga amagambo atuma Abayuda n'Abagiriki benshi cyane bizera.


Nuko agira impaka mu isinagogi y'Abayuda n'abubaha Imana, kandi no mu iguriro iminsi yose ajya impaka n'abamusangaga.


Bagera muri Efeso ba bandi abasigayo. Nuko yinjira mu isinagogi ajya impaka n'Abayuda.


Atangira kuvugira mu masinagogi ashize amanga, maze Purisikila na Akwila bamwumvise bamujyana iwabo, bamusobanurira Inzira y'Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza.


Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n'Abagiriki.


Agumya kugira atyo amara imyaka ibiri. Nuko abatuye muri Asiya bose bumva ijambo ry'Umwami Yesu, Abayuda n'Abagiriki.


Abo bantu bose bari nka cumi na babiri.


Ariko bamwe binangiye imitima banga kwizera, batukira Inzira ya Yesu imbere y'abantu. Ava muri bo arobanura abigishwa, iminsi yose agīra impaka mu nzu yo kwigishirizamo ya Turano.


Nuko rero mube maso, mwibuke yuko namaze imyaka itatu ndahwema ku manywa na nijoro, guhugura umuntu wese muri mwe ndira.


Bamusezeranya umunsi, bamusanga ari benshi mu nzu bamucumbikiyemo arabibasobanurira, ahamya ubwami bw'Imana, abemeza ibya Yesu abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba.


Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby'agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan