Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 19:21 - Bibiliya Yera

21 Ibyo bishize, Pawulo agambirira mu mutima we kunyura i Makedoniya na Akaya ngo ajye i Yerusalemu, yibwira ati “Nimara kugerayo, nkwiriye kureba n'i Roma na ho.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Nyuma y'ibyo Pawulo ayobowe na Mwuka yiyemeza kujya i Yeruzalemu, anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Ni bwo avuze ati: “Nimara kugerayo nzaba nkwiriye no kugera i Roma.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Nyuma y'ibyo Pawulo ayobowe na Mwuka yiyemeza kujya i Yeruzalemu, anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Ni bwo avuze ati: “Nimara kugerayo nzaba nkwiriye no kugera i Roma.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

21 Nyuma y’ibyo, Pawulo abwirijwe na Roho Mutagatifu, yiyemeza kujya i Yeruzalemu anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Yaravugaga ati «Nimara kugerayo, bizaba ngombwa no kujya i Roma.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 19:21
31 Iomraidhean Croise  

Ni nde wahanura bikabaho, Kandi Umwami atari we ubitegetse?


tuvayo tugera i Filipi, ni umudugudu wa mbere wo mu ntara y'i Makedoniya wubatswe n'Abaroma bahimukiye. Tumara iminsi muri uwo mudugudu.


Ariko ubwo Galiyo yari umutware wo muri Akaya, Abayuda bahuza inama. Nuko batera Pawulo bamujyana imbere y'intebe y'imanza bati


Ahubwo abasezeraho arababwira ati “Nzagaruka ubundi, Imana nibishaka.” Atsukira aho ava muri Efeso.


Atuma abamufashaga babiri, ari bo Timoteyo na Erasito kujya i Makedoniya, ubwe asigara mu Asiya amarayo indi minsi.


Maze umudugudu wose uravurungana, bose birukira icyarimwe bajya mu iteraniro ry'ibirori, bakurura Gayo na Arisitariko b'Abanyamakedoniya bagendanaga na Pawulo.


kuko Pawulo yari yagambiriye kunyura bugufi bwa Efeso, ariko aromboreje kugira ngo adatinda muri Asiya, kuko yihutaga kugira ngo niba bishoboka umunsi wa Pentekote uzabe ari i Yerusalemu.


None dore ngiye i Yerusalemu mboshywe mu mutima, ibizambaho ngezeyo simbizi,


Tugeze i Yerusalemu bene Data batwakirana umunezero.


Tuhasanga abigishwa dusibirayo karindwi, na bo babwirijwe n'Umwuka babuza Pawulo kujya i Yerusalemu.


Mu ijoro ry'uwo munsi, Umwami Yesu amuhagarara iruhande aramubwira ati “Humura, uko wampamirije i Yerusalemu ni ko ukwiriye kumpamiriza n'i Roma.”


Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n'izindi mbohe babaha Yuliyo, umutware utwara umutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito.


akambwira ati ‘Pawulo, witinya ukwiriye guhagarara imbere ya Kayisari, kandi dore Imana iguhaye n'abo mugendana bose.’


Tumaze kugera i Roma, umutware utwara umutwe ashyikiriza imbohe umutware w'abasirikare barinda Kayisari, ariko bakundira Pawulo kuba ukwe, ari kumwe n'umusirikare umurinda.


kuko nifuza kubonana namwe kugira ngo mbahe impano y'Umwuka ngo ibakomeze,


Ariko bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko kenshi nagambiriraga kuza iwanyu, ngo mbone imbuto muri mwe namwe nko mu yandi mahanga, ariko ngira ibisībya kugeza na n'ubu.


ni cyo gituma ku bwanjye nshaka kubabwira ubutumwa bwiza namwe abari i Roma.


Nzabasūra nyuze i Makedoniya kuko ngambiriye kuzajya muri icyo gihugu,


Nyamara nzaza vuba Umwami nabishaka, kandi sinzamenya amagambo y'abo bishyashyarika gusa, ahubwo nzamenya imbaraga zabo


kuvuga ubutumwa bwiza mu bihugu biri hirya yanyu. Si ukugira ngo twirate ibyo dusanze byiteguwe byagenewe undi.


Hashize imyaka cumi n'ine nsubira kuzamuka njya i Yerusalemu ndi kumwe na Barinaba, njyana na Tito


Ni cyo cyatumye muba icyitegererezo cy'abizera bose bari i Makedoniya no muri Akaya,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan