Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 19:10 - Bibiliya Yera

10 Agumya kugira atyo amara imyaka ibiri. Nuko abatuye muri Asiya bose bumva ijambo ry'Umwami Yesu, Abayuda n'Abagiriki.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Amara imyaka ibiri abigenza atyo, ku buryo Abayahudi n'abatari Abayahudi bose bari batuye mu ntara ya Aziya, bumvise Ijambo rya Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Amara imyaka ibiri abigenza atyo, ku buryo Abayahudi n'abatari Abayahudi bose bari batuye mu ntara ya Aziya, bumvise Ijambo rya Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Amara imyaka ibiri abigenza atyo, kugeza ubwo abaturage bose ba Aziya, Abayahudi kimwe n’Abagereki, bumva ijambo rya Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 19:10
23 Iomraidhean Croise  

Uwo mutware abonye ibibaye arizera, atangarira kwigisha k'Umwami Yesu.


Bukeye banyura mu gihugu cy'i Furugiya n'i Galatiya, babuzwa n'Umwuka Wera kuvuga ijambo ry'Imana muri Asiya.


Amarayo umwaka n'amezi atandatu, yigisha ijambo ry'Imana muri bo.


Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n'Abagiriki.


Uko ni ko ijambo ry'Umwami ryagwiriye cyane, kandi rikomeza kuganza.


Atuma abamufashaga babiri, ari bo Timoteyo na Erasito kujya i Makedoniya, ubwe asigara mu Asiya amarayo indi minsi.


Yinjira mu isinagogi, amara amezi atatu avuga ashize amanga, ajya impaka na bo abemeza iby'ubwami bw'Imana.


Kandi turi Abapariti n'Abamedi n'Abanyelamu, n'abatuye i Mezopotamiya n'i Yudaya, n'i Kapadokiya n'i Ponto no muri Asiya,


Bamaze kuza arababwira ati “Ubwanyu muzi uko nabanaga namwe iteka ryose, uhereye umunsi natangiriye kujya muri Asiya,


Nuko rero mube maso, mwibuke yuko namaze imyaka itatu ndahwema ku manywa na nijoro, guhugura umuntu wese muri mwe ndira.


Ariko abantu bamwe bo mu isinagogi yitwa iy'Abaliberutino n'iy'Abanyakurene n'iy'Abanyalekizanderiya n'iy'Abanyakilikiya n'iy'Abanyasiya, barahaguruka bajya impaka na Sitefano,


Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y'Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,


Nta tandukaniro ry'Umuyuda n'Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi,


Ariko ndabaza nti “Ntibumvise?” Yee, rwose barumvise ndetse “Ijwi ryabo ryasākaye mu isi yose, Amagambo yabyo agera ku mpera y'isi.”


None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw'umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu.


Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw'umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose.


Uzi yuko abo muri Aziya bose banteye umugongo, muri abo ni Fugelo na Herumogene.


Petero intumwa ya Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe abimukira b'intore bo mu batataniye i Ponto n'i Galatiya, n'i Kapadokiya no muri Asiya n'i Bituniya,


rivuga riti “Icyo ubona ucyandike mu gitabo, ucyoherereze amatorero arindwi ari muri Efeso n'i Simuruna, n'i Perugamo n'i Tuwatira n'i Sarudi, n'i Filadelifiya n'i Lawodikiya.”


Jyewe Yohana, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero arindwi yo muri Asiya. Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere y'intebe yayo


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan