Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 18:8 - Bibiliya Yera

8 Ariko Kirisipo, umutware w'isinagogi, yizerana Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose, n'Abakorinto benshi bumvise Pawulo na bo barizera barabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Krisipo umuyobozi w'urusengero yemera Nyagasani we n'urugo rwe rwose. Benshi mu b'i Korinti na bo bumvise amagambo ya Pawulo, bemera Kristo barabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Krisipo umuyobozi w'urusengero yemera Nyagasani we n'urugo rwe rwose. Benshi mu b'i Korinti na bo bumvise amagambo ya Pawulo, bemera Kristo barabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Kirisipo, umutware w’isengero, yemera Nyagasani n’urugo rwe rwose, ndetse n’Abanyakorinti benshi bumvise amagambo ya Pawulo baremera, barabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 18:8
25 Iomraidhean Croise  

N'abagabo bose bo mu rugo rwe, abaruvukiyemo n'abo yaguze n'abanyamahanga, bakebanwa na we.


Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n'abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y'Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera, kugira ngo Uwiteka azanire Aburahamu ibyo yamuvuzeho.”


Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera,


Umwe mu batware b'isinagogi witwaga Yayiro araza, amubonye yikubita imbere y'ibirenge bye


Akivugana na we haza abavuye kuri wa mutware w'isinagogi bati “Wa mwana ko yapfuye uracyaruhiriza iki umwigisha?”


Yari umuntu w'umunyadini wubahana Imana n'abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba.


azakubwira amagambo azagukizanya n'abo mu rugo rwawe bose.’


Bamaze gusoma mu mategeko no mu byahanuwe, abakuru b'isinagogi babatumaho bati “Bagabo bene Data, niba mufite amagambo yo guhugura abantu nimuyatubwire.”


Arabazamura abajyana iwe arabagaburira, yishimana cyane n'abo mu rugo rwe bose kuko yizeye Imana.


Hanyuma y'ibyo, Pawulo ava muri Atenayi ajya i Korinto.


Abagiriki bose bafata Sositeni umutware w'isinagogi, bamukubitira imbere y'intebe y'imanza. Ariko Galiyo ntiyabyitaho.


Apolo ari i Korinto, Pawulo anyura mu bihugu byo haruguru asohora muri Efeso, asangayo abigishwa bamwe.


Ariko bamaze kwizera ubutumwa bwiza Filipo ababwira bw'ubwami bw'Imana n'ubw'izina rya Yesu Kristo, barabatizwa, abagabo n'abagore.


turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry'Imana ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, ari we Mwami wabo n'uwacu.


Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data turabandikiye, mwebwe abo mu Itorero ry'Imana ry'i Korinto n'abera bose bari mu Akaya hose.


Ariko Imana ni yo ntanze ho umugabo ku bugingo bwanjye, yuko icyatumye ntongera kuza i Korinto ari ukubababarira.


Mwa Bakorinto mwe, akanwa kacu karababumbukiye, umutima wacu uragūtse.


Erasito yagumye i Korinto, ariko Tirofimo namusize i Mileto arwaye.


“Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z'Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan