Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 18:4 - Bibiliya Yera

4 Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n'Abagiriki.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Buri sabato Pawulo yajyaga mu rusengero rw'Abayahudi, akajya impaka ngo yemeze Abayahudi n'Abagereki.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Buri sabato Pawulo yajyaga mu rusengero rw'Abayahudi, akajya impaka ngo yemeze Abayahudi n'Abagereki.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Buri munsi w’isabato yafataga ijambo mu isengero, akagerageza kwemeza Abayahudi n’Abagereki.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 18:4
18 Iomraidhean Croise  

Imana yagure Yafeti, Abe mu mahema ya Shemu, Kanāni abe umugaragu we.”


Mbese Hezekiya ntabashuka ngo mwicwe n'inzara n'inyota, akavuga ati: Uwiteka Imana yacu izadukiza amaboko y'umwami wa Ashūri’?


Aramubwira ati ‘Nibatumvira Mose n'abahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.’ ”


Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w'isabato yinjira mu isinagogi nk'uko yamenyereye, arahagarara ngo asome.


Nuko Abayuda baravugana bati “Mbese uyu agiye kujya he, aho tutazamubona? Aho ntagiye kujya mu batataniye mu Bagiriki akaba ari bo yigisha?


Ariko bo bava i Peruga, bararomboreza bagera muri Antiyokiya y'i Pisidiya. Ku munsi w'isabato binjira mu isinagogi baricara.


Pawulo na Barinaba bari muri Ikoniyo binjirana mu isinagogi y'Abayuda, bavuga amagambo atuma Abayuda n'Abagiriki benshi cyane bizera.


Ariko abo bo bari beza kuruta ab'i Tesalonike, kuko bakīranye ijambo ry'Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby'ukuri koko.


Nuko agira impaka mu isinagogi y'Abayuda n'abubaha Imana, kandi no mu iguriro iminsi yose ajya impaka n'abamusangaga.


“Uyu yemeza abantu gusenga Imana mu buryo budahura n'amategeko.”


Bagera muri Efeso ba bandi abasigayo. Nuko yinjira mu isinagogi ajya impaka n'Abayuda.


Murareba kandi murumva yuko atari muri Efeso honyine, ahubwo no mu Asiya hafi ya hose, Pawulo uwo yoheje abantu benshi akabahindura ati ‘Imana zaremwe n'abantu si imana nyakuri.’


Yinjira mu isinagogi, amara amezi atatu avuga ashize amanga, ajya impaka na bo abemeza iby'ubwami bw'Imana.


Agiripa asubiza Pawulo ati “Ubuze hato ukanyemeza kuba Umukristo!”


Bamusezeranya umunsi, bamusanga ari benshi mu nzu bamucumbikiyemo arabibasobanurira, ahamya ubwami bw'Imana, abemeza ibya Yesu abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba.


aherako abwiriza mu masinagogi yuko Yesu ari Umwana w'Imana.


Nuko iyo nemeza abantu, mbikoreshwa n'uko nzi igitinyiro cy'Uwiteka. Uko ndi ni ko bigaragarira Imana, kandi niringira yuko ari ko namwe bigaragarira imitima yanyu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan