Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 17:4 - Bibiliya Yera

4 Bamwe muri bo barabyemera bifatanya na Pawulo na Sila, n'Abagiriki bubaha Imana benshi na bo ni uko, n'abagore b'icyubahiro batari bake.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Bamwe mu Bayahudi bemera ibyo avuze bifatanya na Pawulo na Silasi, ndetse n'Abagereki benshi bubahaga Imana babigenza batyo, kimwe n'abagore b'abanyacyubahiro batari bake.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Bamwe mu Bayahudi bemera ibyo avuze bifatanya na Pawulo na Silasi, ndetse n'Abagereki benshi bubahaga Imana babigenza batyo, kimwe n'abagore b'abanyacyubahiro batari bake.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Bamwe mu Bayahudi baremera, bifatanya na Pawulo na Silasi kimwe n’Abagereki benshi bubahaga Imana, ndetse n’abagore b’abanyacyubahiro batari bake.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 17:4
31 Iomraidhean Croise  

Ugendana n'abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, Ariko mugenzi w'abapfu azabihanirwa.


Mureke ubupfapfa mubeho, mwa baswa mwe, Kandi mugendere mu nzira y'ubuhanga.


Umukunzi wawe yagiye he, Yewe wa mugore we, w'indatwa mu bagore? Umukunzi wawe yerekeye he, Kugira ngo tumushakane nawe? Umugeni:


Yewe Siyoni wicaranye n'umukobwa w'i Babuloni, iruka ucike!


Nuko Abayuda baravugana bati “Mbese uyu agiye kujya he, aho tutazamubona? Aho ntagiye kujya mu batataniye mu Bagiriki akaba ari bo yigisha?


Iteraniro risohotse, benshi mu Bayuda n'ababakurikije bakūbaha Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba. Na bo bavugana na bo, barabahugura ngo bashishikarire kuguma mu buntu bw'Imana.


Ariko Abayuda boshya abagore b'icyubahiro bubaha Imana n'abakuru b'uwo mudugudu, bagira ngo barenganye Pawulo na Barinaba babirukane mu gihugu cyabo.


Pawulo na Barinaba bari muri Ikoniyo binjirana mu isinagogi y'Abayuda, bavuga amagambo atuma Abayuda n'Abagiriki benshi cyane bizera.


Ariko abantu bo muri uwo mudugudu birema ibice, bamwe bajya ku Bayuda, abandi bajya ku ntumwa.


Maze intumwa n'abakuru hamwe n'ab'Itorero bose bashima gutoranya abagabo muri bo: ni Yuda witwaga Barisaba na Sila, abantu bakomeye muri bene Data ngo babatumane na Pawulo na Barinaba muri Antiyokiya.


Nuko dutumye Yuda na Sila, na bo ubwabo bazababwira n'ururimi bimwe n'ibi.


Yuda na Sila kuko na bo bari abahanuzi, bahugūza bene Data amagambo menshi barabakomeza.


Pawulo na we atoranya Sila, avayo bene Data bamaze kumuragiza ubuntu bw'Umwami Yesu.


uwo Pawulo ashaka ko bajyana. Nuko aramujyana aramukeba ku bw'Abayuda bari bahari, kuko bose bari bazi yuko se ari Umugiriki.


Uwo mwanya muri iryo joro bene Data bohereza Pawulo na Sila i Beroya. Basohoyeyo binjira mu isinagogi y'Abayuda.


Nuko benshi muri bo barizera, n'abagore b'icyubahiro b'Abagiriki, n'abagabo batari bake.


Uwo mwanya bene Data bohereza Pawulo ngo aveyo ajye ku nyanja, ariko Sila na Timoteyo basigarayo.


Nuko agira impaka mu isinagogi y'Abayuda n'abubaha Imana, kandi no mu iguriro iminsi yose ajya impaka n'abamusangaga.


Ariko abagabo bamwe bifatanya na we barizera. Harimo Diyonisiyo wo mu ba Areyopago, kandi n'umugore witwaga Damari n'abandi hamwe na bo.


Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n'Abagiriki.


Agumya kugira atyo amara imyaka ibiri. Nuko abatuye muri Asiya bose bumva ijambo ry'Umwami Yesu, Abayuda n'Abagiriki.


Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose,


barasakuza bati “Bagabo ba Isirayeli, nimudutabare! Uyu ni wa muntu wigisha hose abantu bose gusuzugura ubu bwoko n'amategeko n'aha hantu, kandi yazanye n'Abagiriki mu rusengero, ahumanya aha hantu hera.”


Bamwe bemera ibyo yavuze, ariko abandi ntibabyemera.


Nuko barekuwe basubira muri bagenzi babo, babatekerereza ibyo babwiwe byose n'abatambyi bakuru n'abakuru.


Icyakora ntibagenje nk'uko twibwiraga ko bazabigenza, ahubwo babanje kwitanga ubwabo bīha Umwami wacu, kandi bīha natwe nk'uko Imana yashatse.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan