Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 17:3 - Bibiliya Yera

3 abibasobanurira abamenyesha yuko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka mu bapfuye, kandi ati “Yesu uwo mbabwira ni we Kristo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 abitanga ho umugabo ko Kristo yagombaga kwicwa, kandi akazuka akava mu bapfuye. Yungamo ati: “Yezu uwo mbabwira ni we Kristo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 abitanga ho umugabo ko Kristo yagombaga kwicwa, kandi akazuka akava mu bapfuye. Yungamo ati: “Yezu uwo mbabwira ni we Kristo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Yasobanuraga kandi akerekana ko Kristu yagombaga kubabara, akazuka mu bapfuye. Yungamo ndetse ati «Kristu ni uwo Yezu ndiho mbamenyesha.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 17:3
16 Iomraidhean Croise  

Baravugana bati “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!”


Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”


ati “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu,


kuko bari bataramenya ibyanditswe ko akwiriye kuzuka.


Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu ati “Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye:


kuko yatsindiraga Abayuda cyane imbere y'abantu, abereka mu byanditswe yuko Yesu ari we Kristo.


Maze Sila na Timoteyo baje bavuye i Makedoniya, Pawulo ahatwa n'ijambo ry'Imana, ahamiriza Abayuda yuko Yesu ari we Kristo.


Ariko ibyo Imana yahanuriye mu kanwa k'abahanuzi bose yuko Kristo wayo azababazwa, ibyo yabishohoje ityo.


Ariko Sawuli arushaho kugwiza imbaraga, atsinda Abayuda batuye i Damasiko arabamwaza, abahamiriza yuko Yesu ari we Kristo.


Yemwe Bagalatiya b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan