Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 17:11 - Bibiliya Yera

11 Ariko abo bo bari beza kuruta ab'i Tesalonike, kuko bakīranye ijambo ry'Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby'ukuri koko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Abantu baho barushaga ubupfura ab'i Tesaloniki, kuko bakiriye Ijambo ry'Imana bafite ubwuzu, buri munsi bagasuzuma Ibyanditswe kugira ngo barebe yuko ibyo Pawulo avuga ari ukuri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Abantu baho barushaga ubupfura ab'i Tesaloniki, kuko bakiriye Ijambo ry'Imana bafite ubwuzu, buri munsi bagasuzuma Ibyanditswe kugira ngo barebe yuko ibyo Pawulo avuga ari ukuri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Abantu b’aho barushaga ubupfura ab’i Tesaloniki, bakirana umutima mwiza ijambo ry’Imana, buri munsi bagasesengura Ibyandi tswe, kugira ngo barebe niba ibyo Pawulo avuga ari ko biri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 17:11
34 Iomraidhean Croise  

Ntabwo nasubiye inyuma ngo mve mu mategeko yategetse, Ndetse amagambo yo mu kanwa kayo yambereye ubutunzi, Bundutira ibyokurya binkwiriye.


Ndajijuka nkarusha abasaza, Kuko njya nitondera amategeko wigishije.


Amaso yanjye abanziriza ibicuku, Kugira ngo nibwire ijambo ryawe.


Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni, Ni yo nibwira umunsi ukīra.


Kugira ngo umunyabwenge atege amatwi yunguke ubwenge, Kandi umuhanga agere ku migambi itunganye.


Aho gushaka ifeza mutore ibyo nigisha, Mushake ubwenge kuburutisha izahabu nziza.


Bwiriza umunyabwenge kandi azarushaho kugira ubwenge, Igisha umukiranutsi kandi azunguka kumenya.


Nimushake mu gitabo cy'Uwiteka musome, nta na kimwe muri ibyo kizabura, nta kigore kizabura ikigabo cyacyo kuko Uwiteka ari we ubitegekesheje akanwa ke, kandi umwuka we akaba ari we ubiteranije.


Nimusange amategeko y'Imana n'ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n'iryo jambo nta museke uzabatambikira.


Ariko nari narakugize uruzabibu rwiza cyane, umubyare utunganye rwose. None se wahindutse ute ukambera nk'igiti cy'ingwingiri cy'uruzabibu ntazi?


Kandi usa n'izibibwe mu butaka bwiza, uwo ni we wumva ijambo akarimenya, akera imbuto umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.”


nk'uko twabibwiwe n'abahereye mbere bigitangira babyibonera ubwabo, kandi bakaba ari abigisha b'ijambo ry'Imana.


Uko bukeye ujye uduha ibyokurya byacu by'uwo munsi.


“Aburahamu aramubwira ati ‘Bafite Mose n'abahanuzi, babumvire.’


Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”


ariko ukora iby'ukuri ni we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana.


Murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo arimo mufite ubugingo buhoraho, kandi ari byo bimpamya.


Uwo mwanya ndagutumira, nawe wakoze neza ubwo uje. Nuko none turi hano twese imbere y'Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.”


Intumwa na bene Data bari i Yudaya bumvise yuko abanyamahanga na bo bemeye ijambo ry'Imana,


Banyura muri Amfipoli no muri Apoloniya bagera i Tesalonike, hariho isinagogi y'Abayuda.


Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa, abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk'ibihumbi bitatu.


Namwe ni ko mwadukurikije mukurikiza n'Umwami wacu, mumaze kwakirira ijambo ry'Imana mu makuba menshi, mufite ibyishimo by'Umwuka Wera.


Icyo dushimira Imana ubudasiba ni uko ubwo twabahaga ijambo ry'ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry'Imana, mutaryemeye nk'aho ari ijambo ry'abantu, ahubwo mwaryemeye nk'ijambo ry'Imana nk'uko riri koko kandi rigakorera no muri mwe abizera,


n'ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.


Ubwo bimeze bityo mwiyambure imyanda yose n'ububi busāze, mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe ribasha gukiza ubugingo bwanyu.


mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan