Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 16:12 - Bibiliya Yera

12 tuvayo tugera i Filipi, ni umudugudu wa mbere wo mu ntara y'i Makedoniya wubatswe n'Abaroma bahimukiye. Tumara iminsi muri uwo mudugudu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Tuvayo duca iy'ubutaka tugera i Filipi, umujyi ukomeye wo muri Masedoniya utuwemo n'Abanyaroma, tuhamara iminsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Tuvayo duca iy'ubutaka tugera i Filipi, umujyi ukomeye wo muri Masedoniya utuwemo n'Abanyaroma, tuhamara iminsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Tuhavuye tujya i Filipi, ari wo mugi mukuru wa Masedoniya, wari utuwe n’Abanyaroma benshi. Muri uwo mugi rero tuhamara iminsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 16:12
14 Iomraidhean Croise  

Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira ubutumwa bwiza.


kandi bigisha imigenzo tuzira kwemera cyangwa kuyikora kuko turi Abaroma.”


Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w'Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “Ambuka uze i Makedoniya udutabare.”


Maze Sila na Timoteyo baje bavuye i Makedoniya, Pawulo ahatwa n'ijambo ry'Imana, ahamiriza Abayuda yuko Yesu ari we Kristo.


Ibyo bishize, Pawulo agambirira mu mutima we kunyura i Makedoniya na Akaya ngo ajye i Yerusalemu, yibwira ati “Nimara kugerayo, nkwiriye kureba n'i Roma na ho.”


Maze umudugudu wose uravurungana, bose birukira icyarimwe bajya mu iteraniro ry'ibirori, bakurura Gayo na Arisitariko b'Abanyamakedoniya bagendanaga na Pawulo.


Imidugararo imaze gushira, Pawulo atumira abigishwa arabahugura, abasezeraho avayo ajya i Makedoniya.


amarayo amezi atatu, maze Abayuda bajya inama yo kumutera yenda gutsura ngo yambuke ajye i Siriya. Ni cyo cyatumye agambirira kujyayo anyuze i Makedoniya.


Tuva i Filipi nyuma y'iminsi y'imitsima idasembuwe, turatsuka tubasanga i Tirowa hashize iminsi itanu, nuko tumarayo karindwi.


Twikira mu nkuge yavuye muri Adaramutiyo yendaga gutsuka ngo ijye mu bihugu byo muri Asiya, turatsuka. Twari turi kumwe na Arisitariko, Umunyamakedoniya w'i Tesalonike.


kuko ab'i Makedoniya na Akaya bashimye gusonzoraniriza impiya abakene bo mu bera b'i Yerusalemu.


Pawulo na Timoteyo imbata za Kristo Yesu, turabandikiye mwebwe abera bo muri Kristo Yesu b'i Filipi bose, hamwe n'abepisikopi n'abadiyakoni.


kuko mwafatanije nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, muhereye ku munsi wa mbere mukageza na n'ubu.


ahubwo tumaze kubabarizwa i Filipi no kuhahemurirwa nk'uko mubizi, duhabwa n'Imana yacu gushira amanga ngo tubabwire ubutumwa bwiza bw'Imana turi mu ntambara nyinshi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan