Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 15:8 - Bibiliya Yera

8 Imana irondōra imitima y'abantu yarabahamije, ubwo yabahaye Umwuka Wera nk'uko yamuduhaye natwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Ariko Imana yo izi imitima y'abantu itanga icyemezo ko yemeye abo banyamahanga, igihe yabahaga Mwuka Muziranenge nk'uko natwe yamuduhaye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Ariko Imana yo izi imitima y'abantu itanga icyemezo ko yemeye abo banyamahanga, igihe yabahaga Mwuka Muziranenge nk'uko natwe yamuduhaye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Ndetse n’Imana imenya imitima yabitangiye icyemezo, igihe ibahaye Roho Mutagatifu kimwe natwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 15:8
23 Iomraidhean Croise  

nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe ubabarire, utegeke witure umuntu wese ukurikije ibyo yakoze byose wowe uzi umutima we, (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y'abantu bose),


“Nawe Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya so, ujye uyikorera n'umutima utunganye kandi ukunze, kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose, numushaka uzamubona, ariko numureka azaguca iteka ryose.


Kandi Mana yanjye nzi yuko ugerageza umutima, ukishimira gutungana. Nanjye ntuye ibi bintu byose n'umutima ukunze kandi utunganye, kandi ubu mbonye abantu bawe bari hano bagutura n'imitima ikunze, biranezeza.


Niba twaribagiwe izina ry'Imana yacu, Niba twararamburiye amaboko indi mana,


Ariko Uwiteka Nyiringabo we, uca imanza zitabera ukagerageza imitima n'impyiko, henga ndebe uko uzabahōra kuko nakumenyesheje urubanza rwanjye.


Jye Uwiteka ni jye urondora umutima nkawugerageza, nkitura umuntu wese ibihwanye n'inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri.


Noneho Uwiteka Nyiringabo, ugerageza abakiranutsi ukareba mu nda no mu mutima, unkundire ndebe uko ubahōra kuko ari wowe naturiye ibyanjye.


Amubaza ubwa gatatu ati “Simoni mwene Yona, urankunda?” Petero ababazwa n'uko amubajije ubwa gatatu ati “Urankunda?” Nuko aramusubiza ati “Mwami, umenya byose, uzi kandi ko ngukunda.” Yesu aramubwira ati “Ragira intama zanjye.


Kandi Data wantumye na we yahamije ibyanjye ubwe. Ntimwigeze kumva ijwi rye, habe no kubona ishusho ye,


Barasenga bati “Mwami Mana, umenya imitima y'abantu bose, werekane uwo utoranije muri aba bombi


“Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni nde ubasha kubima amazi ngo batabatizwa?”


Nuko bamara iminsi myinshi bavuga bashize amanga, biringiye Umwami Yesu uhamya ijambo ry'ubuntu bwe, abaha gukora ibimenyetso n'ibitangaza.


Umwuka Wera hamwe natwe, twashimye kutabīkoreza undi mutwaro wose keretse ibi bikwiriye:


Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Umwuka yabahaye kuzivuga.


Bamaze gusenga, aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga ijambo ry'Imana bashize amanga.


Imana ifatanije na bo guhamya ihamirisha ibimenyetso n'ibitangaza n'imirimo ikomeye y'uburyo bwinshi, n'impano z'Umwuka Wera zagabwe nk'uko yabishatse?


Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk'ibyambaye ubusa mu maso y'Izatubaza ibyo twakoze.


Kandi n'abana be nzabicisha urupfu, amatorero yose amenye yuko ari jye urondora ubwenge n'imitima, kandi ko nzītura umuntu wese wo muri mwe ibikwiriye ibyo yakoze.


Ariko Uwiteka abwira Samweli ati “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk'uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan