Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 15:3 - Bibiliya Yera

3 Abo bamaze guherekezwa n'Itorero banyura i Foyinike n'i Samariya, basobanurira bene Data uburyo abanyamahanga bahindukiriye Imana. Ibyo bituma bose banezerwa umunezero mwinshi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Nuko ab'itorero rya Kristo babaha ibyo kubafasha mu rugendo, bambukiranya intara za Fenisiya na Samariya bagenda bavuga ukuntu abatari Abayahudi bahindukiriye Imana, iyo nkuru inyura abavandimwe bose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Nuko ab'itorero rya Kristo babaha ibyo kubafasha mu rugendo, bambukiranya intara za Fenisiya na Samariya bagenda bavuga ukuntu abatari Abayahudi bahindukiriye Imana, iyo nkuru inyura abavandimwe bose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nuko Kiliziya ya Antiyokiya ibafasha ku byo bakeneye mu rugendo, banyura muri Fenisiya na Samariya babatekerereza iby’uguhinduka kw’abanyamahanga, maze iyo nkuru itera abavandimwe bose ibyishimo byinshi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 15:3
27 Iomraidhean Croise  

ariko kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko murumuna wawe uyu yari yarapfuye none arazutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ ”


Muri iyo minsi Petero ahagaze hagati ya bene Data, (umubare w'abantu bose bari bahateraniye bari nk'ijana na makumyabiri), aravuga ati


Abanyamahanga babyumvise batyo barishima bahimbaza ijambo ry'Imana, abari batoranirijwe ubugingo buhoraho bose barizera.


Abigishwa buzura umunezero n'Umwuka Wera.


Bagezeyo bateranya Itorero, babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose, n'uko yugururiye abanyamahanga irembo ryo kwizera.


Nuko abantu bamwe bavuye i Yudaya bigishaga bene Data bati “Nimudakebwa nk'uko umugenzo wa Mose uri, ntimubasha gukizwa.”


Abahateraniye bose barahora, bumva uko Barinaba na Pawulo babatekerereza ibimenyetso n'ibitangaza byose Imana yabahaye gukora mu banyamahanga.


Maze intumwa n'abakuru hamwe n'ab'Itorero bose bashima gutoranya abagabo muri bo: ni Yuda witwaga Barisaba na Sila, abantu bakomeye muri bene Data ngo babatumane na Pawulo na Barinaba muri Antiyokiya.


Yuda na Sila kuko na bo bari abahanuzi, bahugūza bene Data amagambo menshi barabakomeza.


Basohoye i Yerusalemu, ab'Itorero n'intumwa n'abakuru barabākīra. Nuko na bo babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose.


Nuko abaherekeje Pawulo bamujyana mu Atenayi. Amaze kubategeka kubwira Sila na Timoteyo ngo bamukurikire vuba cyane, basubirayo.


Cyane cyane bababajwe n'ijambo yababwiye yuko batazongera kumubona. Nuko baramuherekeza bamugeza ku nkuge.


Tumaze iyo minsi tuvayo turagenda, bose baduherekeranya n'abagore n'abana baturenza umudugudu, dupfukama mu kibaya cy'inyanja turasenga.


Bene Data b'i Roma bumvise inkuru yacu, baza kudusanganirira mu midugudu yitwa Iguriro rya Apiyo, n'Amatundiro atatu. Pawulo ababonye ashima Imana, ashyitsa agatima mu nda.


Nuko intumwa zari i Yerusalemu zumvise yuko Abasamariya bemeye ijambo ry'Imana, zibatumaho Petero na Yohana,


ubwo nzajya i Sipaniya niringira kuzabasura nimpanyura, kugira ngo namwe mubone uko mumperekeza, njyeyo maze kubashira urukumbuzi ho hato.


Nuko ntihazagire umuhinyura, ahubwo mumuherekeze mumusezerere amahoro, kugira ngo ansange kuko mutegereza ko azazana na bene Data.


kandi ahari nzamarana namwe iminsi ndetse ahari nzahamara n'igihe cy'imbeho, kugira ngo mumperekeze aho nzajya hose.


nimbanyuraho njya i Makedoniya, nkagaruka iwanyu mvuye i Makedoniya ngo mumperekeze njye i Yudaya.


Ugire n'umwete wo guherekeza neza Zena, umuhanga mu by'amategeko na Apolo, kugira ngo batazagira icyo babura.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan