Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 15:1 - Bibiliya Yera

1 Nuko abantu bamwe bavuye i Yudaya bigishaga bene Data bati “Nimudakebwa nk'uko umugenzo wa Mose uri, ntimubasha gukizwa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Abantu bamwe bavuye muri Yudeya basanga abavandimwe bo mu mujyi wa Antiyokiya, barabigisha bati: “Ntimubasha gukizwa niba mudakebwe mukurikije umuhango twasigiwe na Musa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Abantu bamwe bavuye muri Yudeya basanga abavandimwe bo mu mujyi wa Antiyokiya, barabigisha bati: “Ntimubasha gukizwa niba mudakebwe mukurikije umuhango twasigiwe na Musa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nuko abantu bamwe bavuye muri Yudeya, baza bigisha abavandimwe bo muri Antiyokiya bati «Niba mutigenyesheje uko Musa yabitegetse, ntimushobora gukizwa.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 15:1
25 Iomraidhean Croise  

Ku munsi wa munani uwo mwana akebwe.


Mose yabahaye umuhango wo gukeba, (icyakora ntiwakomotse kuri Mose, ahubwo wakomotse kuri ba sokuruza banyu), ndetse mukeba abantu no ku isabato.


Muri iyo minsi Petero ahagaze hagati ya bene Data, (umubare w'abantu bose bari bahateraniye bari nk'ijana na makumyabiri), aravuga ati


Maze intumwa n'abakuru hamwe n'ab'Itorero bose bashima gutoranya abagabo muri bo: ni Yuda witwaga Barisaba na Sila, abantu bakomeye muri bene Data ngo babatumane na Pawulo na Barinaba muri Antiyokiya.


Bandika urwandiko bararubaha, rwanditsemo ngo “Intumwa na bene Data bakuru turabatashya, bene Data bo mu banyamahanga bari muri Antiyokiya n'i Siriya n'i Kilikiya.


Kuko twumvise yuko abantu bavuye muri twe bababwiye amagambo yo guhagarika imitima yanyu, no kuyitera gushidikanya kandi tutabibategetse,


Abo bamaze guherekezwa n'Itorero banyura i Foyinike n'i Samariya, basobanurira bene Data uburyo abanyamahanga bahindukiriye Imana. Ibyo bituma bose banezerwa umunezero mwinshi.


Yuda na Sila kuko na bo bari abahanuzi, bahugūza bene Data amagambo menshi barabakomeza.


Ariko bamwe bo mu gice cy'Abafarisayo bizeye barahaguruka, bavuga yuko abanyamahanga bakwiriye gukebwa no gutegekwa kwitondera amategeko ya Mose.


Na bo babyumvise bahimbaza Imana, baramubwira bati “Urareba nawe mwene Data, uburyo abo mu Bayuda bizeye ari ibihumbi byinshi, kandi bose bagira ishyaka ry'amategeko!


kuko twumvise avuga ati ‘Yesu w'i Nazareti azasenya aha hantu, kandi azahindura imigenzo twahawe na Mose.’ ”


Hashize imyaka cumi n'ine nsubira kuzamuka njya i Yerusalemu ndi kumwe na Barinaba, njyana na Tito


Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.


ABASHAKA BOSE KWIHA IGIKUNDIRO KU BY'UMUBIRI NI BO BABAHATA GUKEBWA. NTA YINDI MPAMVU IBIBATEYE, KERETSE KUGIRA NGO BATARENGANYWA BAZIZE UMUSARABA WA KRISTO.


Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza ku bw'ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw'iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z'ukwezi, cyangwa amasabato


Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw'abantu n'ibihendo by'ubusa bikurikiza imihango y'abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y'iby'isi bidakurikiza Kristo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan