Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 14:1 - Bibiliya Yera

1 Pawulo na Barinaba bari muri Ikoniyo binjirana mu isinagogi y'Abayuda, bavuga amagambo atuma Abayuda n'Abagiriki benshi cyane bizera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Ni ko byagenze bageze Ikoniyo, Pawulo na Barinaba binjiye mu rusengero rw'Abayahudi, maze bavugana na bo ku buryo Abayahudi n'abatari Abayahudi benshi cyane bemeye Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Ni ko byagenze bageze Ikoniyo, Pawulo na Barinaba binjiye mu rusengero rw'Abayahudi, maze bavugana na bo ku buryo Abayahudi n'abatari Abayahudi benshi cyane bemeye Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Aho Ikoniyo na ho ni ko byagenze. Pawulo na Barinaba binjiye mu isengero ry’Abayahudi, baravuga ku buryo Abayahudi n’Abagereki benshi bemeye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 14:1
33 Iomraidhean Croise  

Uwo mugore yari Umugirikikazi, ubwoko bwe ni Umusirofoyinike, aramwinginga ngo yirukane dayimoni mu mukobwa we.


Hariho Abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru,


Nuko Abayuda baravugana bati “Mbese uyu agiye kujya he, aho tutazamubona? Aho ntagiye kujya mu batataniye mu Bagiriki akaba ari bo yigisha?


Ukuboko k'Umwami kuba kumwe na bo, abantu benshi barizera bahindukirira Umwami.


Iteraniro risohotse, benshi mu Bayuda n'ababakurikije bakūbaha Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba. Na bo bavugana na bo, barabahugura ngo bashishikarire kuguma mu buntu bw'Imana.


Pawulo na Barinaba bavuga bashize amanga bati “Byari bikwiriye ko muba ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry'Imana, ariko none ubwo muryanze, kandi ntimwirebe ko mukwiriye ubugingo buhoraho, ngaho duhindukiriye abanyamahanga,


Bageze i Salamini bamamaza ijambo ry'Imana mu masinagogi y'Abayuda, Yohana na we abafasha.


Na bo babakunkumurira umukungugu wo mu birenge byabo, bagera mu Ikoniyo.


Ariko Abayuda bavuye muri Antiyokiya no muri Ikoniyo baraza boshya rubanda, batera Pawulo amabuye, bamukurubanira inyuma y'umudugudu bibwira ko yapfuye.


Ariko Abayuda batizeye boshya imitima y'abanyamahanga, bayangisha bene Data.


Bamaze kubwira abantu ubutumwa bwiza muri uwo mudugudu no guhindura benshi abigishwa, basubira i Lusitira no muri Ikoniyo no mu Antiyokiya,


Nuko agera i Derube n'i Lusitira. Hariyo umwigishwa witwaga Timoteyo umwana w'Umuyudakazi wizeye, ariko se yari Umugiriki.


Yashimwaga na bene Data b'i Lusitira n'abo muri Ikoniyo,


Nuko benshi muri bo barizera, n'abagore b'icyubahiro b'Abagiriki, n'abagabo batari bake.


Nuko agira impaka mu isinagogi y'Abayuda n'abubaha Imana, kandi no mu iguriro iminsi yose ajya impaka n'abamusangaga.


Bamwe muri bo barabyemera bifatanya na Pawulo na Sila, n'Abagiriki bubaha Imana benshi na bo ni uko, n'abagore b'icyubahiro batari bake.


Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n'Abagiriki.


Ariko Kirisipo, umutware w'isinagogi, yizerana Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose, n'Abakorinto benshi bumvise Pawulo na bo barizera barabatizwa.


Agumya kugira atyo amara imyaka ibiri. Nuko abatuye muri Asiya bose bumva ijambo ry'Umwami Yesu, Abayuda n'Abagiriki.


Ibyo bimenyekana mu Bayuda n'Abagiriki bose batuye muri Efeso, bose baterwa n'ubwoba kandi izina rya Yesu rishyirwa hejuru.


Yinjira mu isinagogi, amara amezi atatu avuga ashize amanga, ajya impaka na bo abemeza iby'ubwami bw'Imana.


bahimbaza Imana, bashimwa n'abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.


Nahamirije Abayuda n'Abagiriki kwihana imbere y'Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.


barasakuza bati “Bagabo ba Isirayeli, nimudutabare! Uyu ni wa muntu wigisha hose abantu bose gusuzugura ubu bwoko n'amategeko n'aha hantu, kandi yazanye n'Abagiriki mu rusengero, ahumanya aha hantu hera.”


aherako abwiriza mu masinagogi yuko Yesu ari Umwana w'Imana.


Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y'Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,


Nta tandukaniro ry'Umuyuda n'Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi,


Nubwo Tito twari kumwe ari Umugiriki ntibamuhatiye gukebwa,


None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw'umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu.


Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw'umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose.


no kurenganywa kenshi no kubabazwa kenshi, n'ibyambereyeho muri Antiyokiya no muri Ikoniyo n'i Lusitira, n'ibyo nihanganiye byose ndenganywa, nyamara Umwami wacu akabinkiza byose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan