Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 13:21 - Bibiliya Yera

21 “Bukeye basaba Imana kubaha umwami, nuko ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Ubwo ni bwo basabye umwami wo kubategeka, Imana ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, abategeka imyaka mirongo ine.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Ubwo ni bwo basabye umwami wo kubategeka, Imana ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, abategeka imyaka mirongo ine.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

21 Ni bwo basabye umwami, Imana ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, amara imyaka mirongo ine ku ngoma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 13:21
8 Iomraidhean Croise  

Nuko Samweli yenda imperezo y'amavuta ayamusuka ku mutwe, aramusoma aravuga ati “Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta, ngo ube umutware wa gakondo ye?


Nuko abantu bose bajya i Gilugali bahimikira Sawuli imbere y'Uwiteka, bahatambira ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro imbere y'Uwiteka. Nuko Sawuli n'Abisirayeli bose barahanezererwa cyane.


Hanyuma Samweli abwira Sawuli ati “Uwiteka yantumye kukwimikisha amavuta, ngo ube umwami wa Isirayeli. Nuko rero ube wumvira Uwiteka mu byo avuga.


Baramubwira bati “Dore uri umusaza kandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk'izawe, none rero utwimikire umwami ajye aducira imanza nk'ayandi mahanga yose.”


Hariho umugabo w'Umubenyamini witwaga Kishi mwene Abiyeli mwene Serori, mwene Bekorati mwene Afiya umwana w'Umubenyamini, umugabo ukomeye w'intwari.


Kandi umunsi Sawuli arasuka, Uwiteka yari yaraye abihishuriye Samweli aramubwira ati


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan