Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 13:1 - Bibiliya Yera

1 Mu Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi n'abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi w'Umunyakurene na Manayeni wareranywe n'Umwami Herode, hariho na Sawuli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Mu itorero rya Kristo rya Antiyokiya, habaga abahanuzi n'abigisha, ari bo Barinaba na Simeyoni uwo bitaga Rukara, na Lukiyo wo muri Sirene, na Manaheni wari wareranywe n'Umutware Herodi na Sawuli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mu itorero rya Kristo rya Antiyokiya, habaga abahanuzi n'abigisha, ari bo Barinaba na Simeyoni uwo bitaga Rukara, na Lukiyo wo muri Sirene, na Manaheni wari wareranywe n'Umutware Herodi na Sawuli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Muri Kiliziya y’i Antiyokiya hari abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba, Simewoni bitaga «Umwirabura» na Lusiyusi w’i Sireni, Manaheni wari warareranywe n’umwami Herodi, na Sawuli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 13:1
34 Iomraidhean Croise  

Bagisohoka, bahura n'Umunyakurene witwaga Simoni, uwo bamuhata kujyana na bo ngo yikorere umusaraba wa Yesu.


Nuko mu mwaka wa cumi n'itanu wo ku ngoma ya Kayisari Tiberiyo, ubwo Pontiyo Pilato yari umutegeka w'i Yudaya, na Herode ari umwami w'i Galilaya, na Filipo mwene se ari umwami wa Ituraya n'uw'igihugu cy'i Tirakoniti, na Lusaniya ari umwami wa Abilene,


Babigenza batyo, babyoherereza abakuru babihaye Barinaba na Sawuli.


Kandi Barinaba na Sawuli bamaze kubashyikiriza za mfashanyo bahawe, bava i Yerusalemu basubirayo, bajyana Yohana wahimbwe Mariko.


Maze Sawuli, ari we Pawulo, yuzuye Umwuka Wera aramutumbira ati


Yuda na Sila kuko na bo bari abahanuzi, bahugūza bene Data amagambo menshi barabakomeza.


Pawulo na Barinaba na bo baguma muri Antiyokiya, bigisha abantu bababwira ijambo ry'Umwami Yesu, bafatanyije n'abandi benshi.


Pawulo amaze kubarambikaho ibiganza Umwuka Wera abazaho, bavuga izindi ndimi barahanura.


Uwo yari afite abakobwa bane b'abāri bahanuraga.


Na Yosefu Umulewi wavukiye i Kupuro, uwo intumwa zahimbye Barinaba, risobanurwa ngo “Umwana wo guhugura”,


Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b'Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru


Timoteyo dukorana arabatashyanya na Lukiyosi, na Yasoni na Sosipatiro dusangiye ubwoko.


Umugabo wese iyo asenga cyangwa ahanura umutwe we utwikiriwe, aba akojeje isoni umutwe we.


Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n'ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo.


Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho


N'abahanuzi na bo bavuge ari babiri cyangwa batatu, abandi babigenzure.


Imyuka y'abahanuzi igengwa na bo,


Cyangwa jyewe na Barinaba ni twe twenyine tutemererwa kuruhuka kwikorera?


Nuko abandi Bayuda na bo bose baryaryana na we, ndetse ibyo bituma na Barinaba ayobywa n'uburyarya bwabo.


Nuko bamaze kumenya ubuntu nahawe, (abo mvuga ni Yakobo na Kefa na Yohana abashimwa ko ari inkingi), badusezeranira jyewe na Barinaba ko bazafatanya natwe, babihamirishije gukorana mu ntoki ngo twebwe tujye mu banyamahanga, na bo bajye mu bakebwe.


Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n'abandi kuba abahanuzi, n'abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n'abandi kuba abungeri n'abigisha,


Abera bose barabatashya, ariko cyane cyane abo kwa Kayisari.


kandi ntimugahinyure ibihanurwa,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan