Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 12:7 - Bibiliya Yera

7 Nuko marayika w'Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati “Byuka n'ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Nuko umumarayika wa Nyagasani aratunguka, maze umucyo ukwira muri iyo nzu. Uwo mumarayika akomanga Petero mu rubavu, aramukangura aramubwira ati: “Byuka bwangu!” Iminyururu ihita imuva ku maboko iragwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Nuko umumarayika wa Nyagasani aratunguka, maze umucyo ukwira muri iyo nzu. Uwo mumarayika akomanga Petero mu rubavu, aramukangura aramubwira ati: “Byuka bwangu!” Iminyururu ihita imuva ku maboko iragwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Ako kanya, umumalayika wa Nyagasani arahatunguka, maze urumuri rutangaza muri ubwo buroko. Uwo mumalayika akomanga Petero mu mbavu, amukangura amubwira ati «Haguruka bwangu!» Iminyururu ihita imuva ku maboko, iragwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 12:7
37 Iomraidhean Croise  

Ni wowe tabaza ryanjye, Uwiteka, Uwiteka ni we uvira umwijima wanjye.


Nuko yiryamira munsi y'icyo giti cy'umurotemu arasinzira, agisinziriye marayika araza amukoraho aramubwira ati “Byuka urye.”


Marayika w'Uwiteka agaruka ubwa kabiri, amukoraho, aramubwira ati “Byuka urye kuko urugendo ari runini rugukomereye.”


Abakura mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu, Aca iminyururu yabo.


Uwiteka, ni ukuri ndi umugaragu wawe, Ndi umugaragu wawe, Umwana w'umuja wawe wambohoye ingoyi.


Aca imanza zitabera zirenganura abarenganwa, Agaburira abashonji ibyokurya, Uwiteka ni we ubohora imbohe.


Uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva, Amukiza amakuba n'ibyago bye byose.


Imana iri mu buturo bwayo bwera, Ni se w'impfubyi n'umucamanza urengera abapfakazi.


“Nuko iki ni cyo kizakubera ikimenyetso: uyu mwaka muzarya ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo.


Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw'Uwiteka bukaba bukurasiye.


Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, Nebuzaradani umutware w'abarinzi amaze kumurekura ngo ave i Rama, ubwo yari amujyanye aboheshejwe iminyururu amuvanye mu zindi mbohe zose z'i Yerusalemu n'i Buyuda, zagiye ari iminyago i Babuloni.


Maze mbona ubwiza bw'Imana ya Isirayeli buje buturuka mu nzira y'iburasirazuba, ijwi ryayo rimeze nko guhorera kw'amazi menshi, maze isi imurikirwa n'ubwiza bwayo.


Nebukadinezari aravuga ati “Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego ishimwe, ni yo yohereje marayika wayo ikiza abagaragu bayo bayiringiye, kuko bigurukije ijambo ry'umwami bagahara amagara yabo, kugira ngo batagira indi mana yose bakorera cyangwa basenga itari Imana yabo.


Daniyeli asubiza umwami ati “Nyagasani uhoraho,


Nzihanganira uburakari bw'Uwiteka kuko namugomeye, kugeza ubwo azamburana akantsindira. Azansohora anjyane mu mucyo, mbone kureba gukiranuka kwe.


Izuba n'ukwezi bihagarara mu kibanza cyabyo, Ku bw'umucyo imyambi yawe yagendanaga, No ku bwo kwaka kw'icumu ryawe rirabagirana.


Kurabagirana kwayo kwari kumeze nk'umucyo, Imyambi y'umucyo yavaga mu kuboko kwayo, Ni ho ububasha bwayo bwari bubitswe.


Bamaze kugenda marayika w'Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ati “Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice.”


Nuko marayika w'Umwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bw'Umwami burabagirana bubagota impande zose bagira ubwoba bwinshi.


Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana.


Koruneliyo ati “Dore uyu ni umunsi wa kane, uhereye ubwo nari ndi mu nzu yanjye nsenga magingo aya ari yo saa cyenda, nuko umuntu ahagarara imbere yanjye yambaye imyenda irabagirana,


Ariko muri ako kanya marayika w'Umwami Imana aramukumbanya kuko adahaye Imana icyubahiro, aherako agwa inyo umwuka urahera.


Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y'abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y'imbohe.


Marayika aramubwira ati “Kenyera ukwete inkweto zawe.” Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubike umwitero wawe, unkurikire.”


Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z'inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka.


Ariko Imana yaramuzuye ibohoye umubabaro uterwa n'urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo.


Maze nijoro marayika w'Umwami Imana akingura inzugi z'inzu y'imbohe, arabasohora arababwira ati


Akigenda yenda gusohora i Damasiko, umucyo uramutungura uvuye mu ijuru uramugota.


Ni cyo gituma bivugwa ngo “Usinziriye we, kanguka uzuke, Kristo abone uko akumurikira!”


Mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?


Hanyuma y'ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n'ubwiza bwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan