Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 11:21 - Bibiliya Yera

21 Ukuboko k'Umwami kuba kumwe na bo, abantu benshi barizera bahindukirira Umwami.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Ububasha bwa Nyagasani bwari kuri bo, bigatuma abantu benshi bamwemera bakamuyoboka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Ububasha bwa Nyagasani bwari kuri bo, bigatuma abantu benshi bamwemera bakamuyoboka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

21 Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza, bigatuma umubare w’abahinduka bakamwemera urushaho kwiyongera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 11:21
19 Iomraidhean Croise  

Kandi n'i Buyuda ukuboko kw'Imana kubaha guhuza umutima, bumvira itegeko ry'umwami n'abatware babitegetswe n'ijambo ry'Uwiteka.


Ndetse yahagurutse ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere ava i Babuloni, maze ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa gatanu agera i Yerusalemu, abiheshejwe n'ukuboko kw'Imana ye kwari kuri we,


Maze ku bw'ukuboko kwiza kw'Imana yacu kwari kuri twe, batuzanira umugabo w'umunyabwenge wo muri bene Mahali mwene Lewi mwene Isirayeli, na Sherebiya n'abahungu be na bene se uko ari cumi n'umunani,


Mbabwira ukuboko kw'Imana yanjye uburyo kwangiriye neza, mbabwira n'amagambo umwami yambwiye. Baravuga bati “Nimuhaguruke twubake.” Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.


Bampe n'urwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi w'ikibira cy'umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo ibikingi by'amarembo y'umunara w'inzu, kandi n'iby'inkike z'umurwa n'iby'inzu nzabamo.” Umwami arabinyemerera, abitewe n'ukuboko kwiza kw'Imana yanjye kwari kundiho.


Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k'Uwiteka kwahishuriwe nde?


Dore ukuboko k'Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n'ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva.


Ababyumvise bose babishyira mu mitima yabo bati “Mbese uyu mwana azaba iki?” Nuko ukuboko k'Umwami Imana gukomeza kubana na we.


Kuko Barinaba yari umunyangesonziza, wuzuye Umwuka Wera no kwizera. Abantu benshi bongererwa Umwami Yesu.


“Ni cyo gitumye ku bwanjye ntegeka ko tureka kurushya abo mu banyamahanga bahindukirira Imana,


bahimbaza Imana, bashimwa n'abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.


Ariko benshi mu bumvise iryo jambo ry'Imana barizera, umubare w'abagabo uragwira uba nk'ibihumbi bitanu.


Nyamara abizeye Umwami Yesu bakomezaga kubongerwaho, abantu benshi b'abagabo n'abagore,


Nuko ijambo ry'Imana rikomeza kwamamara, umubare w'abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.


Abatuye i Luda n'i Saroni bose bamubonye bahindukirira Umwami Yesu.


kuko ubutumwa twahawe butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n'imbaraga n'Umwuka Wera no kubemeza mudashidikanya. Namwe ubwanyu muzi uko twameraga muri mwe ku bwanyu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan