Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 11:16 - Bibiliya Yera

16 Nibuka rya jambo ry'Umwami Yesu, iryo yavugaga ati ‘Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Ni bwo nibutse icyo Nyagasani yigeze kuvuga ati: ‘Yohani yabatirishije amazi, ariko mwebwe muzabatirishwa Mwuka Muziranenge.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Ni bwo nibutse icyo Nyagasani yigeze kuvuga ati: ‘Yohani yabatirishije amazi, ariko mwebwe muzabatirishwa Mwuka Muziranenge.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Ubwo nahise nibuka ijambo rya Nyagasani yavuze ati ’Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 11:16
20 Iomraidhean Croise  

Nimuhindurwe n'imiburo yanjye, Dore nzabasukaho umwuka wanjye, Nzabamenyesha amagambo yanjye.


Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose, n'ibigirwamana byanyu byose.


Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto. Ni we uzababatirisha Umwuka Wera n'umuriro,


ababatiriza mu ruzi rwa Yorodani bavuga ibyaha bakoze.


Jyeweho ndababatirisha amazi, ariko uwo we azababatirisha Umwuka Wera.”


Nuko Yohana abasubiza bose ati “Ni koko jyeweho ndababatirisha amazi ariko hazaza undusha ubushobozi, ndetse ntibikwiriye ko napfundura udushumi tw'inkweto ze. Uwo ni we uzababatirisha Umwuka Wera n'umuriro.


Yohana arabasubiza ati “Jye ndabatirisha amazi, ariko muri mwe hahagaze uwo mutaramenya,


Icyakora sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti ‘Uwo uzabona Umwuka amanukira akagwa kuri we, uwo ni we ubatirisha Umwuka Wera’.


ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.


Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye. “Uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe namwe.


kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.”


Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’ ”


kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.


Bakundwa, uru ni rwo rwandiko rwa kabiri mbandikiye. Muri izo zombi imigambi yanjye yari iyo gukangura imitima yanyu itarimo uburiganya, mbibutsa


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan