Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 11:12 - Bibiliya Yera

12 Umwuka antegeka kujyana na bo ntaruhije nshidikanya. Kandi bene Data aba uko ari batandatu, turajyana twinjira mu nzu y'uwo mugabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Mwuka ambwira kujyana na bo nta kugingimiranya. Abo bavandimwe batandatu b'i Yope turajyana, twinjira mu nzu ya Koruneli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Mwuka ambwira kujyana na bo nta kugingimiranya. Abo bavandimwe batandatu b'i Yope turajyana, twinjira mu nzu ya Koruneli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Roho Mutagatifu ambwira kujyana na bo nta gushidikanya. Aba bavandimwe batandatu muruzi ni bo bamperekeje, nuko twinjira mu nzu y’uwo muntu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 11:12
17 Iomraidhean Croise  

Akibitekereza, marayika w'Umwami Imana amubonekera mu nzozi ati “Yosefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy'Umwuka Wera.


Uwo Mwuka w'ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.


Muri iyo minsi Petero ahagaze hagati ya bene Data, (umubare w'abantu bose bari bahateraniye bari nk'ijana na makumyabiri), aravuga ati


Nuko arabinjiza arabacumbikira. Bukeye bw'aho Petero arahaguruka avanayo na bo, na bene Data bamwe b'i Yopa na bo bajyana na we.


Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n'abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho,


Adutekerereza uko yabonye marayika mu nzu ye ahagaze amubwira ati ‘Tuma i Yopa, utumire Simoni wahimbwe Petero,


Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati “Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.”


Nuko batumwe n'Umwuka Wera bajya i Selukiya. Batsukiraho barambuka, bafata i Kupuro.


Habaho imburanya nyinshi, maze Petero arahaguruka, arababwira ati “Bagabo bene Data, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo akanwa kanjye abe ari ko abanyamahanga bumvamo ijambo ry'ubutumwa bwiza bizere.


Ntiyashyiraho itandukaniro ryacu na bo, ahubwo yogesheje imitima yabo kwizera.


Bene Data b'i Roma bumvise inkuru yacu, baza kudusanganirira mu midugudu yitwa Iguriro rya Apiyo, n'Amatundiro atatu. Pawulo ababonye ashima Imana, ashyitsa agatima mu nda.


Umwuka abwira Filipo ati “Sanga ririya gare ujyane na ryo.”


ni ko gukiranuka kw'Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro,


kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n'umwuka cyangwa n'ijambo cyangwa n'urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w'Umwami wacu umaze gusohora.


Umwuka n'umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y'ubugingo ku buntu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan