Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 10:23 - Bibiliya Yera

23 Nuko arabinjiza arabacumbikira. Bukeye bw'aho Petero arahaguruka avanayo na bo, na bene Data bamwe b'i Yopa na bo bajyana na we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

23 Petero ni ko kubinjiza mu nzu arabacumbikira. Bukeye, arahaguruka ajyana na bo. Abavandimwe bamwe b'i Yope baramuherekeza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

23 Petero ni ko kubinjiza mu nzu arabacumbikira. Bukeye, arahaguruka ajyana na bo. Abavandimwe bamwe b'i Yope baramuherekeza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

23 Nuko Petero abinjiza mu nzu, arabacumbikira. Bukeye, arahaguruka ajyana na bo, aherekejwe na bamwe mu bavandimwe b’i Yope.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 10:23
16 Iomraidhean Croise  

Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n'imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.


Muri iyo minsi Petero ahagaze hagati ya bene Data, (umubare w'abantu bose bari bahateraniye bari nk'ijana na makumyabiri), aravuga ati


Ni cyo cyatumye ntanga kuza ntumiwe. None ndababaza icyo muntumiriye.”


Uwo mwanya ndagutumira, nawe wakoze neza ubwo uje. Nuko none turi hano twese imbere y'Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.”


Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n'abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho,


Umwuka antegeka kujyana na bo ntaruhije nshidikanya. Kandi bene Data aba uko ari batandatu, turajyana twinjira mu nzu y'uwo mugabo.


Bene Data b'i Roma bumvise inkuru yacu, baza kudusanganirira mu midugudu yitwa Iguriro rya Apiyo, n'Amatundiro atatu. Pawulo ababonye ashima Imana, ashyitsa agatima mu nda.


Kandi i Yopa hari umugore w'umwigishwa witwaga Tabita, risobanurwa ngo “Doruka”. Uwo mugore yagiraga imirimo myiza myinshi n'ubuntu bwinshi.


Kandi kuko i Luda hari bugufi bw'i Yopa, abigishwa bumvise ko Petero ari yo ari, bamutumaho abantu babiri bamwinginga bati “Ngwino uze iwacu, ntutinde.”


Bimenyekana i Yopa hose, benshi bizera Umwami.


dushaka gukora ibyiza, uretse imbere y'Umwami wacu gusa ahubwo n'imbere y'abantu.


Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi, kuko bamwe bacumbikiye abashyitsi, bacumbikiye abamarayika batabizi.


Mucumbikirane mutitotomba,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan