Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 1:8 - Bibiliya Yera

8 Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya, no kugeza ku mpera y'isi.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Icyakora Mwuka Muziranenge nabazaho muzahabwa ububasha. Bityo muzaba abagabo bo guhamya ibyanjye i Yeruzalemu no muri Yudeya hose, no muri Samariya ndetse no kugeza ku mpera z'isi.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Icyakora Mwuka Muziranenge nabazaho muzahabwa ububasha. Bityo muzaba abagabo bo guhamya ibyanjye i Yeruzalemu no muri Yudeya hose, no muri Samariya ndetse no kugeza ku mpera z'isi.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 1:8
34 Iomraidhean Croise  

Abanyamubabaro bazarya bahage, Abashaka Uwiteka bazamushima, Imitima yanyu irame iteka ryose.


Yibutsa imbabazi ze n'umurava we, Kubigirira inzu y'Abisirayeli, Abo ku mpera y'isi hose barebye agakiza k'Imana yacu.


Nimuririmbire Uwiteka indirimbo nshya n'ishimwe rye uhereye ku mpera y'isi. Nimuririmbe mwa bamanuka bajya ku nyanja mwe, n'ibiyirimo byose n'ibirwa n'ababituyeho.


aravuga ati “Kuba umugaragu wanjye ugakungura imiryango ya Yakobo, ukagarura Abisirayeli bacitse ku icumu, ibyo ntibihagije. Ahubwo nzaguha kuba umucyo wo kuvira amahanga, kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera y'isi.”


Uwiteka ahina umwambaro wo ku kuboko kwe kwera imbere y'amahanga yose, impera z'isi zose zizabona agakiza k'Imana yacu.


Kandi nzabashyiramo ikimenyetso, abarokotse nzabatuma mu mahanga, i Tarushishi n'i Puli n'i Ludi mu bafozi b'imiheto, n'i Tubali n'i Yavani mu birwa biri kure, aho batarumva kwamamara kwanjye ntibabone n'icyubahiro cyanjye, maze bazabwiriza amahanga iby'icyubahiro cyanjye.


Ayii, Uwiteka mbaraga zanjye n'igihome cyanjye, n'ubuhungiro bwanjye ku munsi w'amakuba, amahanga azakuzaho aturutse ku mpera z'isi avuga ati “Icyo ba sogokuruza bazunguye ni ibinyoma gusa, ni iby'ubusa, ni ibintu bitagira umumaro.


Ariko jyeweho nuzuye imbaraga n'imanza zitabera n'ubutwari, mbihawe n'Umwuka w'Uwiteka kugira ngo menyeshe Yakobo igicumuro cye, na Isirayeli icyaha cye.


Aransubiza ati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw'amaboko kandi si ku bw'imbaraga, ahubwo ni ku bw'Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.


Kandi ubu butumwa bwiza bw'ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.


Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera,


Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.


Marayika aramusubiza ati “Umwuka Wera azakuzaho, n'imbaraga z'Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w'Imana.


Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n'imbaraga z'Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.


Baramuhata bati “Se waretse tukagumana kuko bwije kandi umunsi ukaba ukuze?” Nuko arinjira ngo agumane na bo.


Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye.


uhereye ku kubatiza kwa Yohana ukageza ku munsi Yesu yadukuriwemo azamuwe, bikwiriye ko umwe aba umugabo hamwe natwe wo guhamya kuzuka kwe.”


kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.”


Iminsi myinshi abonekera abajyanaga na we ava i Galilaya ajya i Yerusalemu, abo ni bo bagabo bo kumuhamya ubu imbere y'abo bantu.


Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo.


kuko uzaba umugabo we wo guhamiriza abantu bose ibyo wabonye n'ibyo wumvise.


nuko wa Mukuru w'ubugingo muramwica, ariko Imana iramuzura. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo.


Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k'Umwami Yesu, nuko rero ubuntu bw'Imana bwinshi bukaba kuri bo bose.


Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo hamwe n'Umwuka Wera, uwo Imana yahaye abayumvira.”


Sitefano wari wuzuye ubuntu bw'Imana n'imbaraga, yakoraga mu bantu ibitangaza n'ibimenyetso bikomeye.


Uhereye uwo munsi hāduka akarengane gakomeye mu Itorero ry'i Yerusalemu, bose batatanira mu bihugu by'i Yudaya n'i Samariya, keretse intumwa.


Ariko ndabaza nti “Ntibumvise?” Yee, rwose barumvise ndetse “Ijwi ryabo ryasākaye mu isi yose, Amagambo yabyo agera ku mpera y'isi.”


Yampaye amagambo n'imirimo, n'imbaraga z'ibimenyetso bikomeye, n'ibitangaza n'imbaraga z'Umwuka Wera. Ibyo byatumye nsohoza ubutumwa bwiza bwa Kristo, uhereye i Yerusalemu, ukazenguruka ukagera muri Iluriko.


niba muguma mu byo twizera mwubatswe neza ku rufatiro, mutanyeganyega kandi mutimurwa ngo muvanwe mu byiringiro biheshwa n'ubutumwa mwumvise, bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y'ijuru, ari bwo jyewe Pawulo nahindukiye umubwiriza wabwo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan