Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 1:14 - Bibiliya Yera

14 Abo bose hamwe n'abagore na Mariya nyina wa Yesu na bene se, bakomezaga gusengana umutima uhuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 Abo bose bakomeza kubana bashishikariye gusenga bahuje umutima, bari kumwe n'abagore hamwe na Mariya nyina wa Yezu, n'abavandimwe ba Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 Abo bose bakomeza kubana bashishikariye gusenga bahuje umutima, bari kumwe n'abagore hamwe na Mariya nyina wa Yezu, n'abavandimwe ba Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Bose barangwaga n’umutima umwe, bagashishikarira gusenga, bari kumwe n’abagore bamwe, barimo Mariya nyina wa Yezu, n’abavandimwe be.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 1:14
27 Iomraidhean Croise  

Akivugana n'abantu, nyina na bene se bari bahagaze hanze, bashaka kuvugana na we.


Kandi ibyo muzasaba mwizeye muzabihabwa byose.”


Hariho n'abagore benshi bari bahagaze kure bareba, ni bo bakurikiye Yesu ava i Galilaya, baramukorera.


Hari n'abagore bari bahagaze kure bareba, muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yosefu, na Salome.


Isabato ishize, Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura ibihumura neza ngo bajye kubimusīga.


None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?”


Abacira umugani wo kubigisha ko bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe. Arababwira ati


N'incuti ze zose n'abagore bavanye i Galilaya, bari bahagaze kure babireba.


Nuko abagore bavanye na Yesu i Galilaya bamukurikiye, babona imva n'intumbi ye uko ihambwe,


Abo ni Mariya Magadalena na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo, n'abandi bagore bari hamwe na bo babwira intumwa ibyo babonye.


Uwo mwanya barahaguruka basubira i Yerusalemu, basanga abo cumi n'umwe bateranye hamwe n'abandi,


baguma mu rusengero iteka bashima Imana.


Abantu baramubwira bati “Nyoko na bene so bahagaze hanze baragushaka.”


Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima.


Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga.


Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n'umutima uhuye, n'iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishāma


Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabura ijambo ry'Imana.”


Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye,


Nuko uvuga ururimi rutamenyekana asabe, kugira ngo ahabwe no gusobanura.


musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.


Mukomeze gusenga muba maso, mushima.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan