Hoseya 9:1 - Bibiliya Yera1 Isirayeli we, we kwishima, ntukavuze impundu nk'abanyamahanga, kuko waretse Imana yawe, ukajya gusambana ukishakira ingororano zabyo ku mbuga zose aho bahurira ingano. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D1 Mwa Bisiraheli mwe, mwikwishīma, mwinezerwa nk'abanyamahanga. Mwaretse Imana yanyu muyoboka Bāli, ni bwo buraya. Mwishimiye ko imbuga zanyu zose zuzuye ingano, mwibwiye ko ari ikiguzi Bāli ibahonze. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana1 Mwa Bisiraheli mwe, mwikwishīma, mwinezerwa nk'abanyamahanga. Mwaretse Imana yanyu muyoboka Bāli, ni bwo buraya. Mwishimiye ko imbuga zanyu zose zuzuye ingano, mwibwiye ko ari ikiguzi Bāli ibahonze. Faic an caibideilKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Israheli, wikwishima birenze urugero, wisabagizwa n’ibyishimo nk’indi miryango, kuko wigize indaya witarura Imana yawe, ukishimira igihembo cyahumanye uherwa ku mbuga zose zihurirwaho ingano. Faic an caibideil |
Ahubwo tuzasohoza rwose ijambo ryose ryavuye mu kanwa kacu, ryo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo y'ibyokunywa, nk'uko twagenje twe na ba sogokuruza, n'abami bacu n'ibikomangoma byacu tukiri mu midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu, kuko ari ho twabonaga ibyokurya byinshi tugahirwa, tutagira ikibi tubona.