Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Hoseya 4:1 - Bibiliya Yera

1 Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwa Bisirayeli mwe. Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu, kuko kitarimo ukuri cyangwa kugira neza, habe no kumenya Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Mwa Bisiraheli mwe, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho. Koko Uhoraho afite ibyo ashinja abatuye iki gihugu. “Abatuye iki gihugu ntibacisha mu kuri, ntibagira urukundo, nta n'ubwo bakīmenya, jyewe Imana yabo!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mwa Bisiraheli mwe, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho. Koko Uhoraho afite ibyo ashinja abatuye iki gihugu. “Abatuye iki gihugu ntibacisha mu kuri, ntibagira urukundo, nta n'ubwo bakīmenya, jyewe Imana yabo!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Bayisraheli, nimwumve ijambo ry’Uhoraho: Uhoraho araburanya abaturage b’igihugu, kuko nta kuri, nta n’urukundo rwa mugenzi wabo, cyangwa kumenya Imana, bikirangwa mu gihugu;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Hoseya 4:1
44 Iomraidhean Croise  

Mikaya aravuga ati “Noneho umva ijambo ry'Uwiteka: nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye, ingabo zo mu ijuru zose zimuhagaze iburyo n'ibumoso.


Bwoko bwanjye, umva ndaguhamiriza, Wa bwoko bw'Abisirayeli we, iyaba unyumvira.


Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwa batware b'i Sodomu mwe, mutege amatwi mwumve amategeko y'Imana yacu, mwa bantu b'i Gomora.


“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk'umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk'ubwoya bw'intama bwera.


Nuko rero nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bakobanyi mwe, bategeka ubu bwoko buri i Yerusalemu.


Mwa mahanga mwe, nimwigire hafi ngo mwumve, mwa moko mwe, nimutege amatwi. Isi n'ibiyuzuye byumve, ubutaka n'ibimera byose na byo byumve.


Kuko uwo munsi ari uwo guhōra k'Uwiteka, n'umwaka wo kubitura inabi bagiriye i Siyoni.


Yemwe mwa baturage b'i Yerusalemu mwe, namwe bagabo b'i Buyuda, nimudukize jyewe n'uruzabibu rwanjye.


Nta wuregera gukiranuka, kandi nta wuburana iby'ukuri, ahubwo biringira ibitagira umumaro, bakavuga ibinyoma, basama inda z'igomwa bakabyara gukiranirwa.


Inzira y'amahoro ntibayizi kandi mu migendere yabo ntibagira imanza zitabera, biremeye inzira zigoramye, uzigendamo wese ntazi amahoro.


Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, yemwe abahindishwa imishyitsi n'ijambo rye! “Bene wanyu babanze bakabaca babahora izina ryanjye baravuze bati ‘Ngaho Uwiteka nahabwe icyubahiro turebe umunezero wanyu!’ Ariko bazakorwa n'isoni.


kuko nihanangirije ba sogokuruza cyane uhereye wa munsi nabavanaga mu gihugu cya Egiputa ukageza none, nkabyuka kare mbihanangiriza nti: Nimwumvire ijwi ryanjye.’


‘Nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bami b'u Buyuda mwe, namwe abatuye i Yerusalemu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Dore ngiye guteza aha hantu ibyago, ibyo uzabyumva wese bizamuziba amatwi.


Nimwumve ijambo ry'Uwiteka yemwe ab'inzu ya Yakobo mwe, n'imiryango yose y'inzu ya Isirayeli.


“Ni cyo gituma ngiye kongera kubaburanya, ni ko Uwiteka avuga, nzaburanya abuzukuru banyu.


Urusaku ruzagera no ku mpera y'isi kuko Uwiteka afitanye urubanza n'amahanga, azaburanya umuntu wese na bo abanyabyaha azabagabiza inkota.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.


Nyamara wumve ijambo ry'Uwiteka yewe Sedekiya mwami w'u Buyuda, uku ni ko Uwiteka akuvugaho ngo:


Kuko abantu banjye ari abapfapfa ntibanzi, ni abana batitonda kandi nta bwenge bafite, bazi ubwenge bwo gukora ibyaha ariko gukora neza ntibabizi.


Ni cyo kizatera isi kuboroga, n'ijuru hejuru rikabamo umwijima kuko nabivuze nkabigambirira, kandi sinzabyibuza, ntabwo nzivuguruza.”


Ni ko kuvuga nti “Ni ukuri aba ni abatindi, ni abapfapfa kuko batazi inzira y'Uwiteka cyangwa amateka y'Imana yabo.


Kuko Abisirayeli n'Abayuda bataretswe n'Imana yabo Uwiteka Nyiringabo, nubwo igihugu cyabo cyuzuyemo ibicumuro bacumuye ku Uwera wa Isirayeli.


Kuko uhereye ku muto ukageza ku mukuru wo muri bo umuntu wese yitanze gushaka indamu mbi, uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, umuntu wese akora iby'uburiganya.


Maze uzapfe kubabwira uti ‘Ubu ni ubwoko butumviye ijwi ry'Uwiteka Imana yabo, butemeye no guhanwa. Ukuri kuraheze kandi gushize mu kanwa kabo.’


kuko urupfu rwuririye mu madirishya yacu rukinjira mu manyumba yacu, rwica abana bari hanze n'abasore bari mu nzira.


Umuntu wese muri mwe ajye yirinda umuturanyi we, kandi ntimukiringire uwo muva inda imwe kuko abavandimwe bazahemukirana rwose, kandi umuturanyi wese azajya asebanya.


Ururimi rwabo ni nk'umwambi wicana, ruvuga iby'uburiganya. Umuntu wese avugana amahoro na mugenzi we ku rurimi, ariko mu mutima we amuciriye igico.


“ ‘Nuko rero wa musambanyi we, umva ijambo ry'Uwiteka.


Efurayimu yatunzwe n'ibintu by'umuhohwe, kandi akurikira umuyaga w'iburasirazuba, ahora agwiza ibinyoma n'urugomo. Basezerana n'abo muri Ashuri, bajyana amavuta ya elayo muri Egiputa.


Uwiteka afite urubanza no kuri Yuda, kandi azahanira Yakobo ibihwanye n'imigenzereze ye, azamwitura ibihwanye n'ibyo yakoze.


“Nimwumve ibi mwa batambyi mwe, kandi mutege amatwi namwe ab'inzu ya Isirayeli, kandi nawe wa nzu y'umwami we wumve kuko urubanza ari mwe rucirwa. Mwabereye i Misipa umutego, mukabera i Tabora ikigoyi gitezwe.


“Imirimo yabo ntizareka bagarukira Imana yabo; kuko barimo imitima y'ubumaraya, ntibamenye Uwiteka.


Mwa basaza mwe, nimwumve ibi, kandi mutege amatwi abatuye mu gihugu mwese! Mbese hari ibimeze nk'ibi byabaye mu gihe cyanyu, cyangwa mu gihe cya ba so?


Nimwumve iri jambo Uwiteka yabavuzeho, mwa Bisirayeli mwe, ab'umuryango wose navanye mu gihugu cya Egiputa ati


Noneho wumve ijambo ry'Uwiteka. Uravuga uti ‘Ntuhanurire Isirayeli ibibi, kandi ntugirire inzu ya Isaka ijambo ribi’,


“Mwa misozi mwe, namwe mfatiro z'isi zitajegajega, nimwumve kuburana k'Uwiteka, kuko Uwiteka afitanye urubanza n'ubwoko bwe kandi azaburana na Isirayeli.


nyamara ntimumuzi, ariko jye ndamuzi. Kandi navuga yuko ntamuzi, naba ndi umunyabinyoma nkamwe, ariko ndamuzi kandi nitondera ijambo rye.


Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akāhebwe bakora ibidakwiriye.


Nimuhugukire gukiranuka nk'uko bibakwiriye, ntimukongere gukora ibyaha kuko bamwe batamenye Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni).


“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. “Unesha nta cyo azatwarwa n'urupfu rwa kabiri.


“Ufite ugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan