Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Hoseya 2:1 - Bibiliya Yera

1 “Ariko iherezo, umubare w'Abisirayeli uzangana n'umusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa habe no kubarika, kandi aho babwirirwaga ngo ‘Ntimuri ubwoko bwanjye’, bazahabwirirwa ngo ‘Muri abana b'Imana ihoraho.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Nyamara abakomoka kuri Isiraheli bazaba benshi nk'umusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa cyangwa kubarwa. Ahantu bababwiriraga ngo: “Ntimuri ubwoko bwanjye”, noneho bazahababwirira ngo: “Muri abana b'Imana nzima.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Nyamara abakomoka kuri Isiraheli bazaba benshi nk'umusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa cyangwa kubarwa. Ahantu bababwiriraga ngo: “Ntimuri ubwoko bwanjye”, noneho bazahababwirira ngo: “Muri abana b'Imana nzima.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Abana ba Israheli bazangana n’umusenyi wo mu nyanja, udashobora gupimwa cyangwa se kubarurwa; kandi aho kubwirwa ngo «Ntimuri umuryango wanjye», noneho bazabwirwe ngo «Muri abana b’Imana nzima».

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Hoseya 2:1
17 Iomraidhean Croise  

yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n'inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja, kandi ruzahīndura amarembo y'ababisha barwo.


Ariko isezerano nzasezerana n'inzu ya Isirayeli hanyuma y'iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.’


Na bo bazaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yabo,


Kuko Abisirayeli n'Abayuda bataretswe n'Imana yabo Uwiteka Nyiringabo, nubwo igihugu cyabo cyuzuyemo ibicumuro bacumuye ku Uwera wa Isirayeli.


kugira ngo bagendere mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye kandi bayasohoze, na bo bazaba ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.


Nzabagwizaho abantu n'amatungo na byo bizororoka bibyare, kandi nzatuma muturwaho nka mbere, mbagirire ineza iruta iya mbere, maze mumenye yuko ndi Uwiteka.


Muzibera mu gihugu nahaye ba sogokuruza, kandi muzaba ubwoko bwanjye, nanjye mbe Imana yanyu.


Ihema ryanjye ni ryo rizaba hamwe na bo, kandi nzaba Imana yabo na bo babe ubwoko bwanjye.


Kandi Abayuda n'Abisirayeli bazateranira hamwe, bitoranyirize umutware umwe, kandi bazazamuka bave mu gihugu, kuko umunsi wa Yezerēli uzaba ukomeye.


Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzitaba, nzitaba ijuru, na ryo rizitaba isi.


Kandi icyo gice cya gatatu nzakinyuza mu muriro, mbatunganye nk'uko batunganya ifeza. Nzabagerageza nk'uko bagerageza izahabu, bazambaza izina ryanjye, nanjye nzabumvira. Nzabita abantu banjye, na bo bazavuga bati ‘Uwiteka ni we Mana yanjye.’ ”


Nuko rero, ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby'Imana ku bw'imbabazi twagiriwe,


nubwo nabanje kuba umutukanyi n'urenganya n'umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera;


Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw'Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan