Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Hoseya 1:1 - Bibiliya Yera

1 Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Hoseya mwene Bēri, ku ngoma ya Uziya n'iya Yotamu, n'iya Ahazi n'iya Hezekiya abami b'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Ubu ni bwo butumwa Uhoraho yahaye Hozeya mwene Bēri. Hari ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi umwami wa Isiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Ubu ni bwo butumwa Uhoraho yahaye Hozeya mwene Bēri. Hari ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi umwami wa Isiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Dore ijambo ry’Uhoraho ryabwiwe Hozeya, mwene Beyeri, mu gihe Oziya, Yotamu, Akhazi na Hezekiya bari abami ba Yuda, no mu gihe Yerobowamu, mwene Yowasi, yari umwami wa Israheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Hoseya 1:1
26 Iomraidhean Croise  

Nuko Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, maze Yerobowamu asubira ku ntebe y'ubwami bwe. Yehowasi ahambwa i Samariya hamwe n'abami b'Abisirayeli.


Hanyuma Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa i Samariya hamwe n'abami b'Abisirayeli, maze umuhungu we Yerobowamu yima ingoma ye.


Mu mwaka wa cumi n'itanu wo ku ngoma ya Amasiya mwene Yowasi umwami w'Abayuda, Yerobowamu mwene Yehowasi yimye i Samariya, amara imyaka mirongo ine n'umwe ari ku ngoma.


Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Peka mwene Remaliya umwami w'Abisirayeli, Yotamu mwene Uziya umwami w'Abayuda yarimye.


Hanyuma Uwiteka ateza umwami ibibembe arinda atanga akiri umubembe, akajya arara mu nzu y'akato. Nuko Yotamu umwana we yategekaga mu cyimbo cye, agacira imanza abantu bo mu gihugu.


Bukeye Uziya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Yotamu yima ingoma ye.


Yotamu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki.


Ahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ntiyakora ibishimwa n'Uwiteka nka sekuruza Dawidi.


Kandi ibintu byejejwe byari inka magana atandatu, n'intama ibihumbi bitatu.


Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b'Abayuda, ibyo yerekwaga ku Buyuda no ku b'i Yerusalemu ni ibi: 26.1—32.33


Ku ngoma ya Ahazi mwene Yotamu, mwene Uziya umwami w'Abayuda, Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya umwami w'Abisirayeli baratabaranye, batera i Yerusalemu kuharwanya ntibahashobora.


Yabwiwe ijambo ry'Uwiteka ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda, mu mwaka wa cumi n'itatu wo ku ngoma ye.


Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti


ijambo ry'Uwiteka ryeruriye ku mutambyi Ezekiyeli mwene Buzi, ari mu gihugu cy'Abakaludaya ku mugezi wa Kebari, aho ni ho ukuboko k'Uwiteka kwamujeho.


Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yoweli mwene Petuweli.


Amagambo ya Amosi, wari umwe mu bashumba b'i Tekowa, y'ibyo yabonye byerekeye ku Bisirayeli, ku ngoma ya Uziya umwami w'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli, hari hasigaye imyaka ibiri cya gishyitsi cy'isi kikaba.


Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yona mwene Amitayi riramubwira riti


Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Mika, Umunyamoresheti, ku ngoma za Yotamu na Ahazi na Hezekiya abami b'u Buyuda, ry'ibyo yeretswe by'i Samariya n'i Yerusalemu.


Mu kwezi kwa munani, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Ido umuhanuzi riti


Nuko ubwo yabise imana, abo ijambo ry'Imana ryajeho kandi ibyanditswe bitabasha gukuka,


Nk'uko yavugiye no mu kanwa ka Hoseya iti “Abatari ubwoko bwanjye nzabīta ubwoko bwanjye, Kandi uwari inyungwakazi nzamwita inkundwakazi.


kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake bw'umuntu, ahubwo abantu b'Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n'Umwuka Wera.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan