Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Filemoni 1:6 - Bibiliya Yera

6 kugira ngo gusangira ko kwizera kwawe kubabere ukugira akamaro, ku bwo kumenya icyiza cyose kiri muri twe duheshwa no kuba muri Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Ndasaba Imana ngo ukwizera Kristo dusangiye kukugirire akamaro, gutume urushaho gusobanukirwa ibyiza byose duheshwa na we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Ndasaba Imana ngo ukwizera Kristo dusangiye kukugirire akamaro, gutume urushaho gusobanukirwa ibyiza byose duheshwa na we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Ndagusabira kugira ngo uko kwemera kube gushingiye ku bikorwa, maze ugaragarize mu ruhame ibyiza byose twashobora kugirira Kristu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Filemoni 1:6
18 Iomraidhean Croise  

Uwo mwanya uwahawe italanto eshanu aragenda arazigenza, agenzuramo izindi talanto eshanu.


Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y'abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.


ibihishwe byo mu mutima we bikērurwa, maze yakwikubita hasi yubamye akaramya Imana, kandi akamamaza yuko Imana iri muri mwe koko.


kuko nugururiwe irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye kandi abandwanya bakaba benshi.


Ibisigaye bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose n'ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.


Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw'Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka,


mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n'ishusho y'Iyamuremye.


Kandi abacu na bo bige kumaramaza gukora imirimo myiza, babone uko bakenura ababikwiriye kugira ngo abacu be kugumbaha.


kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n'urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera.


Mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza?


Uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye.


Mugire ingeso nziza hagati y'abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk'abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.


Namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry'Imana bareshywe n'ingeso nziza z'abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze


kandi mufite imitima itabacira urubanza, kugira ngo nubwo babasebya batuka ingeso zanyu nziza zo muri Kristo bamware.


Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan