Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Filemoni 1:14 - Bibiliya Yera

14 Ariko nta cyo nshaka gukora ntakugishije inama, kugira ngo icyiza ukora utaba ugihaswe, ahubwo ugikore ukunze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 Nyamara nta cyo nashatse gukora utakinyemereye, kugira ngo ineza wagira uyigire ku bwende bwawe atari uko ubihatiwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 Nyamara nta cyo nashatse gukora utakinyemereye, kugira ngo ineza wagira uyigire ku bwende bwawe atari uko ubihatiwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Ariko nta cyo nashatse gukora utabyemeye, kugira ngo icyo gikorwa cyiza kitakubera agahato, ahubwo gituruke ku bwende bwawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Filemoni 1:14
10 Iomraidhean Croise  

Kandi Mana yanjye nzi yuko ugerageza umutima, ukishimira gutungana. Nanjye ntuye ibi bintu byose n'umutima ukunze kandi utunganye, kandi ubu mbonye abantu bawe bari hano bagutura n'imitima ikunze, biranezeza.


Abantu bawe bitanga babikunze, Ku munsi ugaba ingabo zawe, Abasore bawe baza aho uri nk'ikime, Bambaye umurimbo wera, bavuye mu nda y'umuseso.


Iyo mbikora mbikunze ndagororerwa, ariko iyo mbikora ngononwa mbitewe gusa n'uko mpawe ubusonga,


Ni nde wigeze kuba umusirikare akitunga? Ni nde utera uruzabibu ntarye imbuto zarwo? Cyangwa se ni nde uragira ishyo ntarikame?


Icyakora ibyerekeye ku kwizera kwanyu ntabwo tubatwaza igitugu, ahubwo dufatanya namwe mu byishimo byanyu, kuko kwizera ari ko mushikamyemo mukomeye.


kuko iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije nta wukwiriye gutanga ibyo adafite.


Ni cyo cyatumye nibwira yuko nkwiriye kwinginga bene Data abo kumbanziriza kujya iwanyu, ngo babanze gutunganya iby'ubuntu mwasezeranije kera, bibe byiteguwe nk'iby'ubuntu koko bitameze nk'iby'ubugūgu.


Umuntu wese atange nk'uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan