Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 9:6 - Bibiliya Yera

6 Ntitwumviye abagaragu bawe b'abahanuzi, bajyaga babwira abami bacu n'abatware bacu na ba sekuruza bacu, n'abantu bo mu gihugu bose mu izina ryawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Watumye abagaragu bawe b'abahanuzi ku bami bacu no ku bategetsi bacu no kuri ba sogokuruza, ndetse no ku baturage bose bo mu gihugu, ariko twabimye amatwi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Watumye abagaragu bawe b'abahanuzi ku bami bacu no ku bategetsi bacu no kuri ba sogokuruza, ndetse no ku baturage bose bo mu gihugu, ariko twabimye amatwi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 9:6
29 Iomraidhean Croise  

kuko Abisirayeli batumviye Uwiteka Imana yabo, ahubwo bakica isezerano ryayo n'ibyo Mose umugaragu w'Uwiteka yabategetse byose, banga kubyumva no kubikora.


Uwiteka aburira Manase n'abantu be, ariko ntibabyitaho.


Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza twagibwagaho n'urubanza rukomeye cyane na bugingo b'ubu, kandi ibicumuro byacu ni byo byatumye dutanganwa n'abami bacu n'abatambyi bacu tugahabwa abami bo mu bindi bihugu, tukicwa n'inkota, tukajyanwa turi imbohe, tukanyagwa, tugakorwa n'isoni nk'uko bimeze ubu.


Ariko wabihanganiye imyaka myinshi, ubahamisha umwuka wawe wavugiraga mu bahanuzi bawe ariko banga gutega amatwi. Ni cyo cyatumye ubahāna mu maboko y'amahanga yo mu gihugu.


“Nuko rero Mana yacu, Mana nkuru ikomeye itera ubwoba, ikomeza gusohoza isezerano ikagira ibambe, ntukerense imiruho yose twagize n'abami bacu n'abatware bacu, n'abatambyi bacu n'abahanuzi bacu, na ba sogokuruza n'ubwoko bwawe bwose, uhereye ku ngoma z'abami ba Ashūri ukageza ubu.


Kandi n'abami bacu n'abatware bacu, n'abatambyi bacu na ba sogokuruza ntibitondeye amategeko yawe, kandi ntibumvaga ibyo wategetse n'ibyo wabahamirije.


kandi ngo mwumvire amagambo y'abagaragu banjye b'abahanuzi nabatumyeho, ndetse nazindukaga kare nkabatuma ariko mukanga kunyumvira,


kuko batumviye amagambo yanjye, ni ko Uwiteka avuga, abo natumyeho abagaragu banjye b'abahanuzi nkazinduka kare ngatuma, ariko banze kumva. Ni ko Uwiteka avuga.


“Ntabwo tuzakumvira mu byo watubwiye mu izina ry'Uwiteka byose.


Kandi n'ubu kuko mwakoze iyo mirimo yose nkabatonganya, nkazinduka kare mvuga ariko ntimunyumvire, nkabahamagara ariko ntimwitabe,


Nyamara ntibarakumva haba no gutega amatwi, ahubwo bayobejwe n'imigambi yabo n'imitima yabo mibi inangiye, maze aho kujya imbere basubira inyuma.


ntitwumvire Uwiteka Imana yacu ngo tugendere mu mategeko yayo yadushyize imbere, avuzwe n'abagaragu bayo b'abahanuzi.


Umwami Imana yacu ni yo ifite imbabazi n'ibambe, nubwo twayigomeye


“Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?


Kuko abatuye i Yerusalemu n'abakuru babo batamenye uwo, cyangwa amagambo y'ubuhanuzi asomwa ku masabato yose, ni cyo cyatumye babusohoza ubwo bamuciraga urubanza rwo gupfa,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan