Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 9:5 - Bibiliya Yera

5 “Twaracumuye tuba ibyigenge, twakoze nabi twaragomye, turateshuka tuva mu mategeko n'amateka yawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Nyamara twakoze ibyaha tugucumuraho, twagize nabi turakugomera, twateshutse amabwiriza yawe ntitwakurikiza n'ibyemezo wafashe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Nyamara twakoze ibyaha tugucumuraho, twagize nabi turakugomera, twateshutse amabwiriza yawe ntitwakurikiza n'ibyemezo wafashe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 9:5
31 Iomraidhean Croise  

kuko Abisirayeli batumviye Uwiteka Imana yabo, ahubwo bakica isezerano ryayo n'ibyo Mose umugaragu w'Uwiteka yabategetse byose, banga kubyumva no kubikora.


kuko bakoze ibyangwa imbere yanjye bakandakaza, uhereye igihe ba sekuruza babo baviriye muri Egiputa na bugingo n'ubu.’ ”


ndavuga nti “Ayii! Mana yanjye, nkozwe n'isoni, mu maso hanjye haratugengeza bimbuza kukuburiraho amaso. Mana yanjye, kuko ibicumuro byacu bigwiriye bikaturengerana, dutsinzwe n'imanza nyinshi zarundanijwe zikagera mu ijuru.


Twacumuranye na ba sogokuruza, Twarakiraniwe, twakoze ibyaha.


Simva mu mateka yawe, Kuko ari wowe wanyigishije.


Nayobye nk'intama izimiye, Shaka umugaragu wawe, Kuko ntibagirwa amategeko yawe.


Uwiteka yangororeye ibikwiriye gukiranuka kwanjye, Nk'uko amaboko yanjye atanduye ni ko yangiriye.


Twese twayobye nk'intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.


Turacumura kandi twihakana Uwiteka, turateshuka tukareka gukurikira Imana yacu, tukavuga iby'agahato n'ubugome, twibwira ibinyoma tukabivuga tubikuye ku mutima.


Ubonana n'unezererwa ibyo gukiranuka akabikora, n'abagendera mu nzira zawe bakwibuka, ariko wararakaye kuko twakoze ibyaha, ndetse twabimazemo igihe kirekire. Aho no gukizwa tuzakizwa?


Nyagasani, twemeye ibyaha byacu n'ibicumuro bya ba sogokuruza, kuko twagucumuyeho.


Nubwo ibicumuro byacu bidushinja, tugirire ku bw'izina ryawe ayii Uwiteka, kuko gusubira inyuma kwacu ari kwinshi, twagucumuyeho.


Twiryamire dufite isoni kandi ikimwaro cyacu kibe ari cyo twiyorosa, kuko twacumuye ku Uwiteka Imana yacu, twe na ba data uhereye mu buto bwacu ukageza none, kandi ntiturakumvira ijwi ry'Uwiteka Imana yacu.”


Abakunzi bawe bose barakwirengagije ntibakigushaka, kuko nagukomerekeje uruguma rw'ubwanzi n'igihano cy'umunyarugomo, nguhoye gukiranirwa kwawe gukabije kuko ibyaha byawe byagwiriye.


bitewe n'ibibi byabo, ibyo bakoze kugira ngo bandakaze bakajya kosa imibavu bakorera izindi mana batazi, ari bo cyangwa mwe cyangwa ba se.’


“Uwiteka arakiranuka kuko nagomeye amategeko ye, Nimwumve ndabinginze, mwa moko yose mwe, Kandi mwitegereze umubabaro wanjye, Abari banjye n'abahungu banjye bagiye ho abanyagano.


“Ayii Uwiteka, itegereze kuko ndi mu makuba, Umutima wanjye urahagaze! Umutima wanjye uradihagura kuko nagomye bishayishije, Inkota iricira hanze kandi no mu rugo hari urupfu.


“Twaracumuye kandi turagoma, Nawe ntiwatubabarira.


Ariko hagomeye amategeko yanjye hakora ibibi kurusha abanyamahanga, hakagomera amateka yanjye kurusha ibihugu bihakikije, kuko bahakanye amategeko yanjye n'amateka yanjye ntibayagenderemo.”


Kandi abacitse ku icumu bo muri mwe bazanyibukira mu banyamahanga, aho bazaba bajyanywe ari imbohe, bamenye uko namenaguwe n'imitima yabo irarikira yanyimūye, n'amaso yabo abenguka ibigirwamana byabo, kandi bazizinukwa babitewe n'ibibi bakoreye mu bizira byabo byose.


Ni koko Abisirayeli bose baciye ku mategeko yawe, bariyobagiza kugira ngo batakumvira. Ni cyo cyatumye dusandazwamo umuvumo n'indahiro, byari byaranditswe mu mategeko ya Mose umugaragu w'Imana, kuko twagucumuyeho.


“Noneho Nyagasani Mana yacu, nubwo wakuje ubwoko bwawe muri Egiputa amaboko yawe akomeye, ukihesha icyubahiro kugeza ubu, twaracumuye dukora nabi.


Umwami Imana yacu ni yo ifite imbabazi n'ibambe, nubwo twayigomeye


Igihe Uwiteka yatangiye kuvugana na Hoseya ubwa mbere aramubwira ati “Genda ucyure umugore wa maraya ufite abana b'ibinyandaro, kuko iki gihugu cyakabije ubusambanyi bwo kureka Uwiteka.”


“Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza banyu muhora muteshuka, mukareka amategeko yanjye ntimuyitondere. Nimungarukire, nanjye ndabagarukira. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nyamara murabaza muti ‘Tuzagaruka dute?’


Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimūra Imana ihoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan