Daniyeli 8:7 - Bibiliya Yera7 Mbona yegereye iyo mpfizi y'intama irayirakarira, irayisekura iyivuna ayo mahembe yombi. Ya mpfizi y'intama ntiyari ifite imbaraga zo kuyihagarara imbere. Ahubwo iyo sekurume y'ihene iyikubita hasi irayisiribanga, ntihaboneka uwabasha gukiza iyo mpfizi y'intama imbaraga za ya sekurume y'ihene. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D7 Nuko mbona isekurume irakaye ishyikiriye ya mpfizi, irayisekura iyivuna amahembe abiri, impfizi ntiyashobora kuyihangara, maze isekurume iyikubita hasi irayiribata habura uwayitabara. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana7 Nuko mbona isekurume irakaye ishyikiriye ya mpfizi, irayisekura iyivuna amahembe abiri, impfizi ntiyashobora kuyihangara, maze isekurume iyikubita hasi irayiribata habura uwayitabara. Faic an caibideil |
“Hanyuma y'ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y'inyamaboko n'imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y'ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n'izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.