Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 8:5 - Bibiliya Yera

5 Nkibyitegereza mbona haje isekurume y'ihene iturutse iburengerazuba igenda idakoza amaguru hasi, ikwira isi yose. Kandi iyo sekurume y'ihene yari ifite ihembe rigaragara cyane hagati y'amaso yayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Nkibaza ibyo nari maze kubona, mbona isekurume y'ihene iturutse iburengerazuba; iza yamagira ku isi yose idakoza amaguru hasi. Iyo sekurume yari ifite ihembe riteye amatsiko ryameze hagati y'amaso.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Nkibaza ibyo nari maze kubona, mbona isekurume y'ihene iturutse iburengerazuba; iza yamagira ku isi yose idakoza amaguru hasi. Iyo sekurume yari ifite ihembe riteye amatsiko ryameze hagati y'amaso.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 8:5
7 Iomraidhean Croise  

“Kandi hazima umwami ukomeye uzategesha imbaraga nyinshi, agenze uko yishakiye,


Nuko icyo gishushanyo umutwe wacyo wari izahabu nziza, kandi igituza cyacyo n'amaboko yacyo byari ifeza, inda n'ibibero byacyo byari imiringa,


Kandi uzakurikirwa n'ubundi bwami budahwanije n'ubwawe gukomera, kandi hazaba ubundi bwami bwa gatatu bw'imiringa butegeke isi yose.


“Hanyuma y'ibyo mbona indi nyamaswa isa n'ingwe, ku mugongo wayo yari ifite amababa ane asa n'ay'igisiga, kandi yari ifite imitwe ine, ihabwa ubutware.


Kandi ya sekurume y'ihene y'igikomo ni umwami w'i Bugiriki, kandi ihembe rinini riri hagati y'amaso yayo ni we mwami wabo wa mbere.


Nuko itera ya mpfizi y'intama y'amahembe abiri nari nabonye ihagaze ku ruzi, iyivudukira ifite imbaraga n'uburakari bukaze.


Isekurume y'ihene igira imbaraga nyinshi cyane, imaze gukomera iryo hembe rinini riravunika, mu cyimbo cyaryo hamera andi mahembe ane agaragara cyane, yerekeye mu birere bine by'ijuru.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan