Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 8:21 - Bibiliya Yera

21 Kandi ya sekurume y'ihene y'igikomo ni umwami w'i Bugiriki, kandi ihembe rinini riri hagati y'amaso yayo ni we mwami wabo wa mbere.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Naho isekurume y'ihene ishushanya ubwami bw'Abagereki. Ihembe rikomeye riri hagati y'amaso yayo rishushanya umwami wabo w'ingenzi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Naho isekurume y'ihene ishushanya ubwami bw'Abagereki. Ihembe rikomeye riri hagati y'amaso yayo rishushanya umwami wabo w'ingenzi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 8:21
9 Iomraidhean Croise  

Arambaza ati “Uzi ikinzanye aho uri? Dore ubu ngiye gusubirayo kurwana n'umutware w'u Buperesi, nimara kugenda umwami w'u Bugiriki araherako aze.


Nuko none ngiye kukwereka iby'ukuri. Hazima abandi bami batatu i Buperesi, ariko uwa kane uzima azarusha ba batatu bose ubutunzi cyane. Namara kugwiza imbaraga ku bw'ubutunzi bwe, azahagurutsa ingabo ze zose kurwanya ubwami bw'u Bugiriki.


“Kandi hazima umwami ukomeye uzategesha imbaraga nyinshi, agenze uko yishakiye,


Kandi uzakurikirwa n'ubundi bwami budahwanije n'ubwawe gukomera, kandi hazaba ubundi bwami bwa gatatu bw'imiringa butegeke isi yose.


“Hanyuma y'ibyo mbona indi nyamaswa isa n'ingwe, ku mugongo wayo yari ifite amababa ane asa n'ay'igisiga, kandi yari ifite imitwe ine, ihabwa ubutware.


“Impfizi y'intama y'amahembe abiri wabonye, ni bo bami b'Abamedi n'Abaperesi.


Kandi nk'uko ryavunitse mu cyimbo cyaryo hakamera andi mahembe ane, uko ni ko hazaba ubwami bune bukomoka muri ubwo bwoko, ariko buzaba budafite amaboko nk'ay'uwa mbere.


Kuko mfoye Yuda nk'umuheto na Efurayimu akamubera umwambi, kandi abahungu bawe Siyoni, nzabateza abahungu b'i Bugiriki, nzakugira inkota y'intwari.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan