Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:7 - Bibiliya Yera

7 “Hanyuma y'ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y'inyamaboko n'imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y'ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n'izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona igikōko cya kane, cyari gitandukanye rwose n'ibyo bindi bitatu. Cyari gifite imbaraga nyinshi, giteye ubwoba kandi gikanganye. Cyari gifite amahembe icumi n'imikaka minini y'icyuma, kikarya umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona igikōko cya kane, cyari gitandukanye rwose n'ibyo bindi bitatu. Cyari gifite imbaraga nyinshi, giteye ubwoba kandi gikanganye. Cyari gifite amahembe icumi n'imikaka minini y'icyuma, kikarya umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:7
17 Iomraidhean Croise  

Maze mbasya nk'umukungugu, Mbaribata nk'ibyondo byo mu nzira, ndabatatanya.


Mu ijosi ryayo habamo gukomera, Igitinyiro cyayo kiyihamiriza imbere.


Yangejeje mu gihugu cya Isirayeli ndi mu buryo Imana yerekesha abantu, angeza mu mpinga y'umusozi muremure cyane aherekeye ikusi ho kuri wo, hari igisa n'umurwa wubatsweho.


Nuko ibyo byahishwe bihishurirwa Daniyeli mu nzozi yarose nijoro. Maze Daniyeli ashima Imana yo mu ijuru


“Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n'umwana w'umuntu aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe asanga wa Mukuru nyir'ibihe byose, bamumugeza imbere.


Nuko Daniyeli aravuga ati “Mu byo neretswe nijoro, nagiye kubona mbona imiyaga ine yo mu ijuru ihubukira ku nyanja nini.


Rihinduka rinini rigera mu ngabo zo mu ijuru, ndetse ingabo zimwe n'inyenyeri zimwe ribijugunya hasi rirabisiribanga.


Kandi nk'uko ryavunitse mu cyimbo cyaryo hakamera andi mahembe ane, uko ni ko hazaba ubwami bune bukomoka muri ubwo bwoko, ariko buzaba budafite amaboko nk'ay'uwa mbere.


Maze nubura amaso, ngiye kubona mbona amahembe ane.


Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n'amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi.


Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n'imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana.


“Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk'abami kumara isaha imwe.


Marayika arambaza ati “Ni iki kigutangaje? Reka nkumenere ibanga ry'uriya mugore n'iry'inyamaswa imuhetse, ifite imitwe irindwi n'amahembe cumi.


Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy'ubugingo, uhereye ku kuremwa kw'isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan