Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:24 - Bibiliya Yera

24 Kandi ayo mahembe cumi, muri ubwo bwami hazakomokamo abami cumi. Hanyuma yabo hazaza undi mwami, ariko we ntazaba asa n'abo ba mbere kandi azanesha abami batatu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

24 Ya mahembe icumi yo ashushanya abami icumi bazategeka ubwo bwami. Nyuma yaho hazabaho undi mwami uzaba atameze nk'abamubanjirije, maze atsinde batatu muri bo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

24 Ya mahembe icumi yo ashushanya abami icumi bazategeka ubwo bwami. Nyuma yaho hazabaho undi mwami uzaba atameze nk'abamubanjirije, maze atsinde batatu muri bo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:24
13 Iomraidhean Croise  

“Nuko uwo mwami azakora uko ashatse, yigire munini yishyire hejuru ngo asumbe imana zose, kandi azavuga ibikomeye bisuzuguza Imana nyamana. Azishyira yizane kugeza aho uburakari buzasohorera, kuko ibyagambiriwe bizasohozwa.


Kandi nk'uko wabonye ibirenge n'amano ari igice cy'ibumba ry'umubumbyi n'igice cy'ibyuma, ni ko ubwo bwami buzigabanyamo, ariko muri bwo hazaba gukomera nk'ibyuma nk'uko wabonye ibyuma bivanzwemo ibumba.


Kandi nifuza kumenya iby'amahembe cumi yari ku mutwe wayo, n'iby'irindi hembe ryameze atatu asanzwe akarandurwa imbere yaryo, ari ryo rya hembe ryari rifite amaso n'akanwa kavuga ibikomeye, ryarushaga ayandi gukomera.


“Maze wa wundi arambwira ati ‘Iyo nyamaswa ya kane izaba ubwami bwa kane ku isi, kandi buzaba budasa n'ubundi bwami bwose, buzaconshomera isi yose buyisiribange, buyimenagure.


Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n'amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi.


Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n'imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana.


Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi n'amahembe cumi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan