Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:23 - Bibiliya Yera

23 “Maze wa wundi arambwira ati ‘Iyo nyamaswa ya kane izaba ubwami bwa kane ku isi, kandi buzaba budasa n'ubundi bwami bwose, buzaconshomera isi yose buyisiribange, buyimenagure.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

23 Nuko wa wundi arambwira ati: “Igikōko cya kane gishushanya ubwami bwa kane buzaba buri ku isi butameze nk'ubundi bwose, buzigarurira isi yose buribate abayituye, bubarimbure.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

23 Nuko wa wundi arambwira ati: “Igikōko cya kane gishushanya ubwami bwa kane buzaba buri ku isi butameze nk'ubundi bwose, buzigarurira isi yose buribate abayituye, bubarimbure.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:23
5 Iomraidhean Croise  

Ariko ubwami bwa kane buzakomera nk'icyuma, kuko ibyuma ari byo bimenagura ibintu byose bikabijanjagura, kandi nk'uko ibyuma bimenagura ibintu byose, ni ko ubwo bwami buzamenagura bukajanjagura butyo.


kugeza aho Umukuru nyir'ibihe byose yaziye agatsindishiriza abera b'Isumbabyose. Igihe kirasohora abera bahabwa ubwami.


Kandi ayo mahembe cumi, muri ubwo bwami hazakomokamo abami cumi. Hanyuma yabo hazaza undi mwami, ariko we ntazaba asa n'abo ba mbere kandi azanesha abami batatu.


“Hanyuma y'ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y'inyamaboko n'imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y'ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n'izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.


Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan