Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:19 - Bibiliya Yera

19 “Mperako nifuza kumenya amashirakinyoma y'iby'inyamaswa ya kane itasaga n'izindi zose, yari iteye ubwoba cyane bitavugwa, ifite imikaka y'ibyuma n'inzara z'imiringa ari yo yaconshomeraga ibintu ikabimenagura, ibisigaye ikabisiribangisha amajanja yayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

19 Nuko nshaka gusobanukirwa ukuri kwerekeye igikōko cya kane cyari gitandukanye rwose n'ibindi uko ari bitatu, cyari gikanganye cyane kandi gifite n'imikaka y'icyuma n'inzara z'umuringa, cyaryaga umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

19 Nuko nshaka gusobanukirwa ukuri kwerekeye igikōko cya kane cyari gitandukanye rwose n'ibindi uko ari bitatu, cyari gikanganye cyane kandi gifite n'imikaka y'icyuma n'inzara z'umuringa, cyaryaga umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:19
4 Iomraidhean Croise  

Kandi nifuza kumenya iby'amahembe cumi yari ku mutwe wayo, n'iby'irindi hembe ryameze atatu asanzwe akarandurwa imbere yaryo, ari ryo rya hembe ryari rifite amaso n'akanwa kavuga ibikomeye, ryarushaga ayandi gukomera.


“Hanyuma y'ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y'inyamaboko n'imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y'ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n'izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.


Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irindi hembe ritoya. Imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe, kandi kuri iryo hembe mbonaho amaso asa n'ay'umuntu, n'akanwa kavuga ibikomeye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan