Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:13 - Bibiliya Yera

13 “Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n'umwana w'umuntu aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe asanga wa Mukuru nyir'ibihe byose, bamumugeza imbere.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona usa n'umwana w'umuntu aje ku bicu byo ku ijuru. Mbona agana aho Uwabayeho ibihe byose yari ari, baramumushyikiriza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona usa n'umwana w'umuntu aje ku bicu byo ku ijuru. Mbona agana aho Uwabayeho ibihe byose yari ari, baramumushyikiriza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:13
39 Iomraidhean Croise  

Uwiteka ari i Siyoni Azasingiriza kure inkoni y'ubutware bwawe, Tegeka hagati y'abanzi bawe.


Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe, N'abo ku mpera y'isi ngo ubatware.


Adutoraniriza umwandu wacu, Ni wo byirato bya Yakobo uwo yakunze. Sela.


“Dore azazamuka ameze nk'intare ava ku mwuzure wa Yorodani atere ubuturo bukomeye, kuko nzabubirukanamo mbatunguye, uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni nde uhwanye nanjye? Ni nde tuzahāna isango, n'umwungeri uzanyīmīra ni nde?”


Kandi hejuru y'ikirere cyari hejuru y'imitwe yabyo hari igisa n'intebe y'ubwami, isa n'ibuye rya safiro, kandi hejuru y'iyo ntebe y'ubwami hariho igisa n'umuntu.


Nuko ku ngoma z'abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n'irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose.


Za nyamaswa zindi zinyagwa ubutware bwazo, ariko zirekerwa ubugingo bwazo kugira ngo zimare igihe zategetswe kumara.


Nuko Daniyeli aravuga ati “Mu byo neretswe nijoro, nagiye kubona mbona imiyaga ine yo mu ijuru ihubukira ku nyanja nini.


kugeza aho Umukuru nyir'ibihe byose yaziye agatsindishiriza abera b'Isumbabyose. Igihe kirasohora abera bahabwa ubwami.


“Nkomeza kwitegereza kugeza aho bashyiriyeho intebe z'ubwami, haza Umukuru nyir'ibihe byose aricara. Imyambaro ye yeraga nka shelegi, kandi umusatsi we wasaga n'ubwoya bw'intama bwera. Intebe y'ubwami bwe yasaga n'ibirimi by'umuriro, kandi inziga zayo zasaga n'umuriro ugurumana.


Nuko jye ubwanjye Daniyeli, maze kubona ibyo neretswe ibyo ngashaka kubimenya, ngiye kubona mbona igisa n'umuntu kimpagaze imbere,


Umwana w'umuntu azatuma abamarayika be, bateranye ibintu bigusha byose n'inkozi z'ibibi babikure mu bwami bwe,


Ubwo ni bwo ikimenyetso cy'Umwana w'umuntu kizabonekera mu ijuru, n'amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w'umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n'ubwiza bwinshi.


“Umwana w'umuntu ubwo azazana n'abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y'ubwiza bwe.


Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye, kandi ndababwira yuko hanyuma muzabona Umwana w'umuntu yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana, aje ku bicu byo mu ijuru.”


Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.


Yesu aramubwira ati “Ingunzu zifite imyobo n'ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w'umuntu ntafite aho kurambika umusaya.”


Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje ku bicu, afite ubushobozi bwinshi n'ubwiza.


Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje mu gicu, afite imbaraga n'ubwiza bwinshi.


Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y'Umwana w'umuntu.”


Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.


Rubanda baramusubiza bati “Twumvise mu mategeko ko Kristo azagumaho iteka ryose; none ni iki gitumye uvuga ngo ‘Umwana w'umuntu akwiriye kumanikwa’? Ese uwo Mwana w'umuntu ni nde nyine?”


Ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w'umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi.


Kandi yamuhaye ubutware bwo guca amateka, kuko ari Umwana w'umuntu.


aravuga ati “Dore mbonye ijuru rikingutse, n'Umwana w'umuntu ahagaze iburyo bw'Imana.”


maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n'Umwami iteka ryose.


Ni yo yonyine ifite kudapfa, iba mu mucyo utegerwa: nta muntu wigeze kuyireba kandi nta wabasha kuyireba. Icyubahiro n'ubutware budashira bibe ibyayo, Amen.


Nuko rero nk'uko abana bahuje umubiri n'amaraso, ni ko na we ubwe yahuje ibyo na bo, kugira ngo urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw'urupfu ari we Satani,


Kuko Kristo atinjiye Ahera haremwe n'intoki hāsuraga ha handi h'ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho kugira ngo none ahagarare imbere y'Imana ku bwacu.


kandi hagati y'ibyo bitereko by'amatabaza mbona usa n'Umwana w'umuntu, yambaye igishura kandi yambaye umushumi w'izahabu mu gituza.


kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z'urupfu n'iz'ikuzimu.


Dore arazana n'ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n'abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen.


Mbona igicu cyera, no ku gicu mbona uwicayeho usa n'Umwana w'umuntu, wambaye ikamba ry'izahabu ku mutwe kandi afite umuhoro utyaye mu intoki ze.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan