Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:11 - Bibiliya Yera

11 “Uwo mwanya ndangarira ijwi rya rya hembe ryavugaga amagambo akomeye. Nkomeza kwitegereza aho ya nyamaswa yiciwe, umubiri wayo ukarimburwa igatabwa mu muriro igatwikwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Ndakomeza ndareba, nibaza ku magambo y'ubwirasi rya hembe ryakomezaga kuvuga. Nuko ngiye kubona mbona cya gikōko cya kane baracyishe bakijugunya mu muriro ugurumana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Ndakomeza ndareba, nibaza ku magambo y'ubwirasi rya hembe ryakomezaga kuvuga. Nuko ngiye kubona mbona cya gikōko cya kane baracyishe bakijugunya mu muriro ugurumana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:11
14 Iomraidhean Croise  

Azabamba amahema y'ubwami hagati y'inyanja n'umusozi wera ufite ubwiza, nyamara azaba ageze ku munsi w'imperuka ye, nta wuzamuvuna.


Za nyamaswa zindi zinyagwa ubutware bwazo, ariko zirekerwa ubugingo bwazo kugira ngo zimare igihe zategetswe kumara.


Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irindi hembe ritoya. Imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe, kandi kuri iryo hembe mbonaho amaso asa n'ay'umuntu, n'akanwa kavuga ibikomeye.


Azagira imigambi ituma abashishwa byose n'uburyarya, kandi azishyira hejuru mu mutima we, azarimbura benshi biraye ndetse azahaguruka kurwanya Umwami w'abami. Ariko azavunagurika nta wumukozeho.


Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k'ukuza kwe.


kuko bavuga amagambo akakaje yo kwihimbaza, bashukashuka abari mu ihunga ryo guhunga abagenda bayobye, babashukashukisha irari ry'umubiri n'imigenzo y'isoni nke.


Abo ni abitotomba n'ababubura bagenda bakurikiza irari ryabo, akanwa kabo kavuga amagambo atumbyemo agasuzuguro, bubahira abantu kubakuraho indamu.


Ku bw'ibyo, ibyago byawo byose bizaza ku munsi umwe, urupfu n'umuborogo n'inzara kandi uzatwikwa ukongoke, kuko Umwami Imana iwuciriye ho iteka ari iy'imbaraga.”


Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w'ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n'abaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo. Bombi bajugunywa mu nyanja yaka umuriro n'amazuku ari bazima.


kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n'amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w'ibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose.


Mbona abapfuye, abakomeye n'aboroheje bahagaze imbere y'iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n'ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy'ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z'ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.


Mbona intebe z'ubwami, mbona bazicaraho bahabwa ubucamanza. Kandi mbona imyuka y'abaciwe ibihanga babahōra guhamya kwa Yesu n'ijambo ry'Imana, ari bo batāramije ya nyamaswa cyangwa igishushanyo cyayo kandi batashyizweho ikimenyetso cyayo. Barazuka bimana na Kristo imyaka igihumbi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan