Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:10 - Bibiliya Yera

10 Imbere ye hatembaga umuriro, uduhumbagiza baramukoreraga kandi inzovu incuro inzovu bari bamuhagaze imbere. Imanza zirashingwa, ibitabo birabumburwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Imbere ye haturukaga umuriro utemba nk'umugezi, abagaragu ibihumbi n'ibihumbi baramuherezaga, uko bari ibihumbi bitabarika bahagaze imbere ye. Urukiko rujyamo, ibitabo by'ibyo abantu bakoze barabibumbura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Imbere ye haturukaga umuriro utemba nk'umugezi, abagaragu ibihumbi n'ibihumbi baramuherezaga, uko bari ibihumbi bitabarika bahagaze imbere ye. Urukiko rujyamo, ibitabo by'ibyo abantu bakoze barabibumbura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:10
26 Iomraidhean Croise  

Mikaya aravuga ati “Noneho umva ijambo ry'Uwiteka: nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye, ingabo zo mu ijuru zose zimuhagaze iburyo n'ibumoso.


Mikaya aravuga ati “Noneho nimwumve ijambo ry'Uwiteka. Nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye, ingabo zo mu ijuru zose zimuhagaze iburyo n'ibumoso.


Mbese imitwe y'ingabo zayo irabarika? Kandi utamurikirwa n'umucyo wayo ni nde?


Muhimbaze Uwiteka, mwa ngabo ze zose mwe, Mwa bagaragu be mwe, bakora ibyo akunda.


Maze isi iratigita ihinda umushyitsi, Imfatiro z'imisozi na zo ziranyeganyega, Zitigiswa n'uburakari bwayo.


Imana yacu izaza ye guceceka, Imbere yayo umuriro uzakongora, Umuyaga w'ishuheri uzayigota.


Mwa misozi y'impinga nyinshi mwe, Ni iki gituma murebana ishyari, Umusozi Imana yashatse kubaho? Ni koko, Uwiteka azawubaho iteka ryose.


Dore izina ry'Uwiteka riraza rituruka kure, rigurumana uburakari bwe, ricumba umwotsi mwinshi, iminwa ye yuzuye uburakari n'ururimi rwe rumeze nk'umuriro ukongora.


Tofeti hiteguwe uhereye kera, hiteguriwe umwami. Uwiteka yahagize harehare kandi hagari, ikome ry'aho ni umuriro n'inkwi nyinshi, umwuka w'Uwiteka umeze nk'umugezi w'amazuku ari wo urikongeza.


“Maze icyo gihe Mikayeli, wa mutware ukomeye ujya ahagarikira abantu bawe azahaguruka, hazaba ari igihe cy'umubabaro utigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa.


kugeza aho Umukuru nyir'ibihe byose yaziye agatsindishiriza abera b'Isumbabyose. Igihe kirasohora abera bahabwa ubwami.


Hanyuma urubanza ruzashingwa, bazamunyaga ubutware ngo babumareho burimburwe kugeza ku mperuka.


Muzahunga munyure mu gikombe cy'imisozi yanjye, kuko igikombe cy'iyo misozi kizagera Aseli. Nuko muzahunga nk'uko mwahungaga igishyitsi cy'isi cyabaye ku ngoma ya Uziya umwami w'Abayuda, maze Uwiteka Imana yanjye izazana n'abera bayo bose.


“Umwana w'umuntu ubwo azazana n'abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y'ubwiza bwe.


ati “Uwiteka yaturutse kuri Sinayi, Yabarasiye atungutse kuri Seyiri, Yabaviriye atungutse ku musozi wa Parani, Ava hagati mu bera inzovu nyinshi, Iburyo bwe haturuka umuriro w'amategeko ye, arawuboherereza.


Mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?


Ahubwo mwegereye umusozi wa Siyoni n'ururembo rw'Imana ihoraho, ari rwo Yerusalemu yo mu ijuru, kandi mwegereye iteraniro ry'abamarayika batabarika,


Henoki uwa karindwi uhereye kuri Adamu yahanuye ibyabo ati “Dore Uwiteka yazanye n'inzovu nyinshi z'abera be,


Amahanga yararakaye nuko umujinya wawe uraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, n'icyo kugororereramo abagaragu b'imbata bawe ari ni bo bahanuzi, no kugororera abera n'abubaha izina ryawe, aboroheje n'abakomeye, kandi n'igihe cyo kurimburiramo abarimbura isi.”


Ndareba numva ijwi ry'abamarayika benshi bagose ya ntebe na bya bizima na ba bakuru, umubare wabo wari inzovu incuro inzovu n'uduhumbi n'agahumbagiza.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan