Daniyeli 7:1 - Bibiliya Yera1 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Belushazari umwami w'i Babuloni, Daniyeli yarose inzozi maze abona ibyo yeretswe ari ku buriri bwe. Aherako yandika ibyo yarose, arobanuramo ingingo zabyo zikomeye. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D1 Mu mwaka wa mbere Belishazari umwami wa Babiloniya ari ku ngoma, jyewe Daniyeli narose inzozi mbonekerwa ndyamye. Dore nanditse ibyo neretswe Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana1 Mu mwaka wa mbere Belishazari umwami wa Babiloniya ari ku ngoma, jyewe Daniyeli narose inzozi mbonekerwa ndyamye. Dore nanditse ibyo neretswe Faic an caibideil |
“Hanyuma y'ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y'inyamaboko n'imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y'ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n'izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.