Daniyeli 6:25 - Bibiliya Yera25 Maze umwami ategeka ko bamuzanira ba bagabo bareze Daniyeli, babazanana n'abagore babo n'abana babo babajugunya muri urwo rwobo rw'intare, zibasamira mu kirere zibamenagurana n'amagufwa yabo batararushya bagera mu rwobo hasi. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D25 Umwami ategeka ko bazana ba bagabo bareze Daniyeli, babajugunya mu rwobo rw'intare bo n'abagore babo n'abana babo. Bataragera mu rwobo hasi, intare zibasamira hejuru zirabahekenya. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana25 Umwami ategeka ko bazana ba bagabo bareze Daniyeli, babajugunya mu rwobo rw'intare bo n'abagore babo n'abana babo. Bataragera mu rwobo hasi, intare zibasamira hejuru zirabahekenya. Faic an caibideil |
Bukeye ku munsi wa cumi n'itatu w'ukwezi kwa mbere bahamagara abanditsi b'umwami, bandika ibyo Hamani ategetse byose babyoherereza ibisonga by'umwami, n'abatware b'intebe batwaraga ibihugu bye byose, n'ibikomangoma byo mu mahanga yose, igihugu cyose uko imyandikire yacyo iri, n'ishyanga ryose uko ururimi rwaryo ruri, babyandika mu izina ry'Umwami Ahasuwerusi bashyiraho n'ikimenyetso cy'impeta ye.
Nuko icyo gihe ku munsi wa makumyabiri n'itatu w'ukwezi kwa gatatu kwitwa Sivani, bahamagara abanditsi b'umwami bandika ibyo Moridekayi ategetse Abayuda byose, n'ibisonga by'umwami n'abatware b'intebe n'abatware b'ibihugu uko ari ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya, igihugu cyose nk'uko imyandikire yacyo imeze, n'ishyanga ryose uko ururimi rwayo ruri, bandikira n'Abayuda mu rurimi rwabo uko imyandikire yabo imeze.