Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 5:12 - Bibiliya Yera

12 kuko muri uwo mugabo Daniyeli, uwo umwami yahimbye Beluteshazari habonetsemo umwuka mwiza no kwitegereza, yashoboraga gusobanura inzozi no guhishura ibihishwe, no guhangura ibyananiranye. Nuko nibahamagare Daniyeli, aze asobanure impamvu yabyo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 kubera ko bari bamusanganye ubwenge budasanzwe n'ubumenyi n'ubushishozi, yashoboraga no gusobanura inzozi no guhishura amayobera, no gutanga ibisubizo by'ibyananiranye. Uwo muntu yitwa Daniyeli, umwami yamuhimbye Beliteshazari, none nibamuhamagare asobanure iriya nyandiko.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 kubera ko bari bamusanganye ubwenge budasanzwe n'ubumenyi n'ubushishozi, yashoboraga no gusobanura inzozi no guhishura amayobera, no gutanga ibisubizo by'ibyananiranye. Uwo muntu yitwa Daniyeli, umwami yamuhimbye Beliteshazari, none nibamuhamagare asobanure iriya nyandiko.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 5:12
16 Iomraidhean Croise  

Abera bo mu isi, Ni bo mpfura nishimira bonyine.


Umukiranutsi ayobora umuturanyi we, Ariko inzira y'abanyabyaha irabayobya.


Uwifata mu magambo ni umunyabwenge, Kandi ufite umutima witonze ni umuntu ujijutse.


Erega urusha Daniyeli ubwenge, nta gihishwe uyoberwa!


Maze abo basore uko ari bane, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by'ubwenge, ariko Daniyeli yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi.


Nuko uwo mutware w'inkone abahimba amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego.


Umwami ahindukirira Daniyeli wahimbwe Beluteshazari, aramubaza ati “Mbega urambwira inzozi neretswe n'icyo zisobanura?”


icyo giti ni wowe, nyagasani. Warakuze urakomera. Gukomera kwawe kurakura kugera ku ijuru, n'ubutware bwawe bugera ku mpera y'isi.


Icyo giti kirakura kirakomera, ubushorishori bwacyo bugera ku ijuru, cyitegera abo ku mpera y'isi yose.


Numvise bakuvuga ko umwuka w'imana ari muri wowe, kandi ko umucyo no kwitegereza n'ubwenge bwiza bikubonekaho.


Ariko numvise ko ushobora gusobanura amagambo no guhangura ibyananiranye. Nuko rero niba ushobora kunsomera iyi nyandiko ukansobanurira impamvu yayo, uzambikwa umwenda w'umuhengeri n'umukufi w'izahabu mu ijosi, kandi uzaba umutware wa gatatu mu bwami.”


Kandi abaha n'abatware bakuru batatu, umwe muri bo yari Daniyeli, kugira ngo abo batware b'intebe bajye babashyikiriza iby'umwami, ngo umwami adapfirwa ubusa.


Ariko Daniyeli aratona cyane kuruta abandi batware bakomeye n'abandi b'intebe, kuko umwuka mwiza cyane yari ari muri we. Ndetse umwami yibwiraga kumwegurira igihugu cyose.


Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete nk'uko imbaraga ze ziri zinkoreramo cyane.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan