Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 4:6 - Bibiliya Yera

6 “Yewe Beluteshazari mutware w'abakonikoni, nzi ko umwuka w'imana zera aba muri wowe, kandi ko nta bihishwe unanirwa guhishura, cyo mbwira ibyo neretswe mu nzozi narose kandi n'uko bisobanurwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 “Beliteshazari mutware w'abanyabugenge we, nzi ko ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge kandi nta mayobera akunanira, ngaho nsobanurira ibyo neretswe mu nzozi narose!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 “Beliteshazari mutware w'abanyabugenge we, nzi ko ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge kandi nta mayobera akunanira, ngaho nsobanurira ibyo neretswe mu nzozi narose!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 4:6
10 Iomraidhean Croise  

Farawo na we ahamagaza abahanga n'abarozi, ari bo bakonikoni ba Egiputa, na bo babigenza batyo babikoresheje uburozi bwabo.


Kandi nibababwira ngo “Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n'abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby'abazima byabazwa abapfuye?


Maze abo basore uko ari bane, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by'ubwenge, ariko Daniyeli yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi.


Umwami aherako ategeka ko bahamagara abakonikoni n'abapfumu, n'abashitsi n'Abakaludaya ngo baze kubwira umwami ibyo yarose. Nuko baza bitabye umwami.


Nuko umwami aherako akuza Daniyeli, amugororera ingororano nyinshi zikomeye. Amuha gutwara igihugu cyose cy'i Babuloni, no kuba umutware mukuru w'abanyabwenge bose b'i Babuloni.


“Izo nzozi ni jye Umwami Nebukadinezari wazirose. Nuko Beluteshazari, cyo zinsobanurire ubwo abanyabwenge bose bo mu gihugu cyanjye badashoboye kuzinsobanurira, ariko wowe urabibasha kuko umwuka w'imana zera ukurimo.”


kuko mu gihugu cyawe harimo umugabo urimo umwuka w'imana zera. Ndetse ku ngoma ya so yabonekwagamo n'umucyo no kwitegereza n'ubwenge buhwanye n'ubwenge bw'imana, kandi so Umwami Nebukadinezari yamugize umutware w'abakonikoni n'abapfumu n'Abakaludaya n'abacunnyi,


Umwami atera hejuru ati “Nimunzanire abapfumu n'Abakaludaya n'abacunnyi.” Abo banyabwenge b'i Babuloni baje umwami arababwira ati “Uri busome iyi nyandiko wese akansobanurira impamvu yayo, azambikwa umwenda w'umuhengeri n'umukufi w'izahabu mu ijosi, kandi azaba umutware wa gatatu mu bwami.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan