Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 4:33 - Bibiliya Yera

33 Icyo gihe nsubizwamo ubwenge, ubwiza burabagirana nahoranye bungarukamo, butuma ubwami bwanjye bugira icyubahiro. Maze abajyanama banjye n'abatware banjye baza kunshaka, mperako nkomezwa mu bwami bwanjye ndetse nongerwa icyubahiro cyinshi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

33 Muri ako kanya nkigarura akenge, ishema n'isheja nahoranye ndabisubirana, bituma ingoma yanjye yongera kubahwa. Ibyegera byanjye n'ibikomangoma biza kunshengerera, ingoma yanjye irushaho gukomera, mpabwa icyubahiro kiruta icyo nahoranye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

33 Muri ako kanya nkigarura akenge, ishema n'isheja nahoranye ndabisubirana, bituma ingoma yanjye yongera kubahwa. Ibyegera byanjye n'ibikomangoma biza kunshengerera, ingoma yanjye irushaho gukomera, mpabwa icyubahiro kiruta icyo nahoranye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 4:33
7 Iomraidhean Croise  

Yuko kwishima kw'inkozi z'ibibi kumara igihe gito, No kunezerwa k'utubaha Imana ari ukw'akanya gato gusa?


Kandi azakimena nk'uko inkono y'umubumbyi imeneka, yayimena atayibabarira, mu njyo zayo zose ntihasigare n'uruganzo rwayora umuriro mu ziko cyangwa rwadahishwa amazi mu iriba.”


Nuko ibyo byose bisohora ku Mwami Nebukadinezari.


Ariko abo mu isi yose ni nk'ubusa imbere yayo, ikora uko ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu bantu bo mu isi, kandi nta wubasha kuyikoma mu nkokora cyangwa kuyibaza ati “Uragira ibiki?”


Nuko yirukanwa mu bantu umutima we uhindurwa nk'uw'inyamaswa, abana n'imparage, akarisha nk'inka, umubiri we utondwaho n'ikime kiva mu ijuru kugeza aho yamenyeye ko Imana Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw'abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishatse.


Uwo mwanya haboneka intoki z'umuntu, zandika ku rusika ruhomye rw'inzu y'umwami aherekeye igitereko cy'itabaza, umwami abona ikiganza cyandika.


kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w'Umwami wacu uzaza nk'uko umujura aza nijoro.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan