Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 4:32 - Bibiliya Yera

32 Ariko abo mu isi yose ni nk'ubusa imbere yayo, ikora uko ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu bantu bo mu isi, kandi nta wubasha kuyikoma mu nkokora cyangwa kuyibaza ati “Uragira ibiki?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

32 Kuri we abatuye isi bose ni ubusa, ingabo zo mu ijuru n'abatuye isi abakoresha uko ashaka. Ntawe ubasha kumukoma mu nkokora, ntawe ubasha kumuvuguruza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

32 Kuri we abatuye isi bose ni ubusa, ingabo zo mu ijuru n'abatuye isi abakoresha uko ashaka. Ntawe ubasha kumukoma mu nkokora, ntawe ubasha kumuvuguruza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 4:32
22 Iomraidhean Croise  

arayisaba, nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye imusubiza i Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana.


“Nzi yuko ushobora byose, Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.”


Dore iranyaga, ni nde wayibuza? Ni nde uzayibwira ati ‘Uragira ibiki?’


Ariko Imana yacu iri mu ijuru, Yakoze ibyo yashatse byose.


Icyo Uwiteka ashaka cyose ajye agikorera mu ijuru no mu isi, Mu nyanja n'imuhengeri hose.


Babirunda ibirundo, igihugu kiranuka.


Uhereye none, nzohereza ibyago ntera byose ku mutima wawe no ku bagaragu bawe no ku bantu bawe, kugira ngo umenye yuko ari nta wuhwanye nanjye mu isi yose.


Mose aramubwira ati “Nimara kuva mu rurembo ndaramburira Uwiteka amaboko guhinda gushire, kandi ntihari bwongere kugwa urubura kugira ngo umenye yuko Uwiteka ari we nyir'isi.


Nuko none Uwiteka Mana yacu ndakwinginze, udukize amaboko ye kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe Uwiteka wenyine.”


Dore amahanga ameze nk'igitonyanga kiri mu kibindi, agereranywa n'umukungugu ufashe ku minzani. Dore aterura ibirwa nk'uterura akantu gato cyane.


Mu maso ye amahanga yose ni nk'ubusa, kuri we abarwa nk'ubusa ndetse ari hanyuma y'ubusa.


Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n'ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli.


Ni jye waremye isi n'abantu n'inyamaswa biri ku isi, mbiremesheje ububasha bwanjye bukomeye n'ukuboko kwanjye kurambuye, kandi nkabyegurira uwo nshaka.


Ni yo inyuranya ibihe n'imyaka, ni yo yimūra abami ikimika abandi, igaha abanyabwenge ubwenge, n'abazi kwitegereza ikabaha kumenya.


Hanyuma y'iyo minsi jyewe Nebukadinezari nuburira amaso yanjye mu ijuru, ngarura akenge mperako nshima Isumbabyose, ndayambaza nubaha Ihoraho iteka ryose, kuko ubwami bwayo ari bwo bwami butazashira, kandi ingoma yayo izahoraho uko ibihe bihaye ibindi.


Nuko yirukanwa mu bantu umutima we uhindurwa nk'uw'inyamaswa, abana n'imparage, akarisha nk'inka, umubiri we utondwaho n'ikime kiva mu ijuru kugeza aho yamenyeye ko Imana Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw'abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishatse.


kugira ngo amahanga yose yo mu isi amenye ko Uwiteka agira amaboko akomeye, bajye batinya Uwiteka Imana yanyu iteka ryose.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan