Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 4:3 - Bibiliya Yera

3 bituma ntegeka ko banzanira abanyabwenge b'i Babuloni bose, kugira ngo bansobanurire ibyo neretswe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Nuko ntegeka ko banzanira abanyabwenge bose b'i Babiloni, kugira ngo bansobanurire inzozi narose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Nuko ntegeka ko banzanira abanyabwenge bose b'i Babiloni, kugira ngo bansobanurire inzozi narose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 4:3
29 Iomraidhean Croise  

“Ubutware n'igitinyiro ni iby'Imana, Kandi itanga amahoro mu buturo bwayo bwo hejuru.


Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy'uburyo bwinshi! Yose wayikoresheje ubwenge, Isi yuzuye ubutunzi bwawe.


Bashyira hagati yabo ibimenyetso bye, Bakorera ibitangaza mu gihugu cya Hamu.


Ubwami bwawe ni ubw'iteka ryose, Ubutware bwawe buzahoraho ibihe byose.


Itegekesha imbaraga zayo iteka, Amaso yayo yitegereza amahanga, Abagome be kwishyira hejuru. Sela.


Uwiteka Imana ni yo Mana y'Abisirayeli ihimbazwe, Ni yo yonyine ikora ibitangaza.


Ijwi ry'inkuba yawe ryari muri serwakira, Imirabyo yawe imurikira isi, Isi ihinda umushyitsi iratigita.


Kuko ukomeye kandi ukora ibitangaza, Ni wowe Mana wenyine.


Kuko wowe Uwiteka, wanyishimishije n'umurimo wakoze, Nzavugishwa impundu n'imirimo y'intoki zawe.


Uwiteka Nyagasani, ni wowe Mana yanjye nzajya nkogeza, mpimbaze izina ryawe kuko ukoze ibitangaza wagambiriye kera. Ugira umurava n'ukuri.


N'ibyo na byo bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, umujyanama utangaza agasumbya abantu bose ubwenge.


Uwiteka yatumye ubutumwa kuri Yakobo, bugera kuri Isirayeli.


Ariko Uwiteka ni we Mana nyamana, ni Imana ihoraho, ni Umwami w'ibihe byose. Isi itigiswa n'uburakari bwayo, kandi amahanga ntabasha kwihanganira umujinya wayo.


Umwami aherako ategeka ko bahamagara abakonikoni n'abapfumu, n'abashitsi n'Abakaludaya ngo baze kubwira umwami ibyo yarose. Nuko baza bitabye umwami.


Nuko ku ngoma z'abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n'irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose.


Nuko icyo giti wabonye gikura kigakomera, ubushorishori bwacyo bukagera ku ijuru, kikitegera abo ku mpera y'isi yose,


Nuko ahabwa ubutware n'icyubahiro n'ubwami, kugira ngo abantu b'amoko yose y'indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw'iteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.


Maze ubwami n'ubutware n'icyubahiro cy'ubwami bwose buri munsi y'ijuru, bizahabwe ubwoko bw'abera b'Isumbabyose. Ubwami bwayo ni ubwami buzahoraho iteka, kandi ubutware bwose buzajya buyikorera buyumvire.’


Mbega uburyo ubutunzi n'ubwenge n'ubumenyi by'Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n'inzira zayo ntizirondoreka.


Cyangwa higeze kuba imana yageragereje kwijyanira ishyanga, irikuje hagati y'irindi ibigerageresho n'ibimenyetso n'ibitangaza, n'intambara n'amaboko menshi n'ukuboko kurambutse n'ibiteye ubwoba bikomeye, bihwanye n'ibyo Uwiteka Imana yanyu yabakorereye muri Egiputa mu maso yanyu?


Umwami nyir'ibihe byose udapf, kandi utaboneka, ari we Mana imwe yonyine, ihimbazwe kandi icyubahiro kibe icyayo iteka ryose, Amen.


Ariko iby'Umwana wayo byo yarabyeruye iti “Intebe yawe Mana, ni iy'iteka ryose, Inkoni y'ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka.


Imana ifatanije na bo guhamya ihamirisha ibimenyetso n'ibitangaza n'imirimo ikomeye y'uburyo bwinshi, n'impano z'Umwuka Wera zagabwe nk'uko yabishatse?


Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.


Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw'isi bubaye ubw'Umwami wacu n'ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan